Urukiko rw’Ikirenga rwibukije abacamanza n’abanditsi b’inkiko ko ubutabera butinze busiragiza abaturage

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 8, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida n’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Rt. Hon Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abacamanza n’abanditsi b’inkiko guharanira gutanga ubutabera buboneye kandi ku gihe, birinda gusiragiza abaturage cyangwa kubakerereza serivisi.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Nyakanga 2026, ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza n’abanditsi b’inkiko 45 baherutse gushyirwa mu myanya.

Rt Hon Mukantaganzwa yavuze ko ubutabera butangwa butinze bugira ingaruka zikomeye ku muturage, ashimangira ko gutanga serivisi ku gihe ari imwe mu nshingano z’ibanze z’urwego rw’ubucamanza.

Yagize ati: “Icyo nabifuriza ni ukuzasohoza inshingano mugaha Abanyarwanda ubutabera bunoze kandi ku gihe. Ijambo ku gihe mwumve icyo rivuga ntabwo twifuza ko muzajya mubwira abaturage ngo ‘genda ugaruke’, cyangwa ubungubu twinjiye mu ikoranabuhanga ubajije ikibazo uyu munsi, ujye kuri mudasobwa ukibone uvuge ngo nzagisubiza ejo.

Yakomeje agira ati: “Ikoranabuhanga ryarabikemuye. Igihe ni amafaranga. Iyo icyo wari gukora uyu munsi utagikoze, bituma n’ibyo wagombaga gukora ejo na byo bidakorwa.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye aba bacamanza n’abanditsi b’inkiko kurangwa n’imyitwarire myiza no gukorana ubufatanye, agaragaza ko imirimo yabo yuzuzanya kandi ko buri wese afite uruhare mu gutuma ubutabera bugera ku muturage neza.

Yabibukije ko basanze abandi bamaze igihe muri uwo mwuga, abasaba kubigiraho no gukorana na bo mu mwuka wo kwigira hamwe no kuzuzanya.

Yagize ati: “Abari mu rwego rw’ubucamanza ni umuryango umwe. Tugomba gukorana no kuzuzanya kugira ngo turusheho kunoza ubutabera.”

Rt Hon Mukantaganzwa yavuze ko umurimo w’ubucamanza usaba ubunyangamugayo n’ubwitwararike, ashimangira ko umucamanza akwiriye guhora arangwa n’imyitwarire inoze kandi itajegajega.

Yagize ati: “Ishingano yo gutanga ubutabera ntiyoroshye, ariko nta nubwo navuga ko ikomeye cyane. Icy’ingenzi ni uko mukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza nk’iyo mwagiraga mbere yo kwinjira muri izi nshingano.”

Yanabibukije kwirinda ruswa iyo ari yo yose, yaba ishingiye ku mafaranga, ku cyenewabo cyangwa ku bucuti, kuko byose bihungabanya ubutabera n’icyizere abaturage bafitiye inkiko.

Ati: “Umucamanza agomba kwirinda ruswa, yaba iy’amafaranga, iy’icyenewabo cyangwa iy’ubucuti. Ibyo byose dukwiye kubyirinda.”

Yongeye kubasaba kubahiriza amasaha y’akazi no kwirinda gukereza iburanisha, agaragaza ko gutinda kw’umukozi umwe bishobora kudindiza imirimo y’abandi.

Yagize ati: “Akazi mu gihugu cyacu gatangira saa tatu. Ntabwo saa tatu ari bwo ugera ku kazi. Mujye muzinduka kugira ngo mudakereza iburanisha n’izindi serivisi.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze kandi ko imyitwarire y’umucamanza cyangwa umwanditsi w’urukiko igira uruhare mu isura y’urwego rwose rw’ubucamanza ndetse n’icyizere abaturage barugirira.

Yabasabye gukomeza gutanga serivisi zinoze, zakira neza ababagana no kubavugisha mu bwubahane, kuko ari imwe mu nkingi zituma ubutabera burushaho kwegera abaturage.

Yanagarutse ku baherutse kwimurirwa mu zindi nkiko, avuga ko impinduka mu nshingano ari uburyo bwo kurushaho kunoza imikorere y’urwego rw’ubucamanza kandi ko bakwiye kuzakorana umurava aho boherejwe hose.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Rt Hon Mukantaganzwa Domitilla yasabye abacamanza n’abanditsi b’Inkiko kwirinda gusiragiza abaturage
Abacamanza n’abanditsi b’inkiko 45 barahiriye inshingano nshya
Abacamanza n’abanditsi b’inkiko bibukijwe ko ubutabera butinze busiragiza abaturage
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 8, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE