Malariya na VIH/SIDA bitanga icyuho cyo kwandura Igituntu- RBC

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 8, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Igituntu ni indwara akenshi ifata abantu bo mu miryango idafite ubushobozi, bitewe n’uko ubuzima baba babayeho buba butabafasha kugira ubwirinzi bw’umubiri, indwara ya malariya na virusi itera SIDA zikaba ziri mu zica umubiri intege, bityo abazirwaye bakaba baba bafite ibyago byo kurwara igituntu.

Dr Yves Habimana Mucyo, ukuriye Ishami rishinzwe kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yavuze ko malariya, igituntu na virusi itera SIDA bifitanye isano.

Yagize ati: “Izo ndwara zifitanye isano ya hafi kuko abafite virusi itera SIDA bibasirwa cyane n’igituntu kandi ubundi virusi itera SIDA ntiyica hica ibyuririzi byayo. Gusa iyo umuntu afata imiti akanakurikiza inama za gahunda ya serivisi za VIH ibyago byo kwandura indwara y’igituntu biragabanyuka, agira ubuzima nk’ubwundi muntu wese akaba ari yo mpamvu ibyuririzi byinshi bigaragara ku bafite virusi itera SIDA harimo cyane cyane izifata imyanya y’ubuhumekero by’umwihariko igituntu.”

Yongeyeho ati: “Ikindi ni uko imwe muri izo ndwara iyo ititaweho neza izahaza umurwayi ni yo baha bavurwa umurwayi ufite virusi itera SIDA n’igituntu agahabwa imiti y’igituntu ubwirinzi bw’umubiri we ntibuhangana na virusi kuko n’iyo yagikira umubiri uba waracitse intege kuko nta cyakozwe kuri virusi itera SIDA. Ni yo mpamvu byombi byagombye kuvurwa kuko virusi itera SIDA iri mu bituma abantu barwaye igituntu kiri mu ndwara za mbere zigihitana abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.”

Imibare ya 2023 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko mu Banyarwanda basaga ibihumbi 9 banduye Virusi itera SIDA muri uwo mwaka mu cyiciro cy’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, ubwandu bugenda bwiyongera kuko buri ku kigereranyo cya 35%.

Abafata imiti igabanya ubukana mu Rwanda bageze kuri 97.5%, ndetse iyi miti igabanya ubukana ku buryo virusi itagaragara mu maraso ku kigero cya 98% mu bafata imiti neza.

Malariya ica umubiri imbaraga ukaba wakwibasirwa n’igituntu

Dr. Habimana yasobanuye ko umuntu ashobora kurwara malariya ariko afite n’igituntu kigatizwa umurindi na yo, kuko ica umubiri intege.

Yagize ati: “Umuryango ukunda kurwaza kenshi, umuryango ugenda usubira inyuma mu mibereho bikawukururira ibyago bwo kwita ku bagize umuryango kurwara igituntu kuko kigendana n’uburyo umuryango ubayeho mu bijyanye n’ubushobozi za zone ndetse n’iz’imiryango.

Kwibasirwa na malariya mu rugo bishobora kurangira byongereye ibyago rwa rugo rwo kuzarwara indwara zindi harimo n’indwara y’igituntu kubera guhora arwaragurika yazagira ibyago byo guhura n’ufite igituntu, umubiri we ukaba utagifite ubushobozi bwo kwirwanaho.”

Yongeyeho ati: “Kubera ko ibimenyetso bya malariya biza birimo umuriro, gucika intege, ikizibakanwa bishobora kuza n’ubundi ariko umurwayi wari usanzwe afite igituntu bikacyongerera umuvuduko kandi wa muntu afite igituntu, ubushobozi bw’umubiri we bwo kwirinda buba bwarashegeshwe na cya gituntu kitari cyamenyekana.”

Imibare ya RBC, yerekana ko kuva muri Nyakanga 2025 kugera muri Werurwe 2026, mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi ba malaria 928 616, aho Akarere ka Gisagara gafitemo 216 350, mu gihe Uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali twose turi myanya 10 ya mbere mu bibasiwe.

Mu guhangana na malariya haterwa umuti wica imibu mu ngo kandi abantu bakarara mu nzitiramubu iteye umuti. Hanashyizweho gahunda yo kuba malariya ivurwa n’Abajyanama b’ubuzima ku buryo abagera kuri 85% bavurirwa mu ngo. Ku barwayi b’igituntu, kwipimisha bikorerwa ku mavuriro yose ndetse imiti nyo itangwa ku buntu.

Ufite virusi itera SIDA ashobora kuzahazwa na malariya n’igituntu

Dr Mucyo agaragaza ko umuntu ufite virusi itera SIDA, mu gihe yaba adakurikije inama zijyanye no gufata imiti igabanya ubukana bwayo, agize ibyago akarwara malariya cyangwa se malariya bimuzahaza.

Yagize ati: “Umuntu ufite virusi itera SIDA, ufata imiti igabanya ubukana neza agira ubuzima bwiza, ariko iyo adakurikiza inama za muganga ashobora kurwara malariya ndetse n’igituntu, icyo gihe arazahara kuko izo ndwara zose zica umubiri intege.”

Akomeza avuga ko byaba byiza ko igihe umuntu arwaye igituntu, hajya hanasuzumwa virusi itera SIDA na malariya zikareberwa hamwe kugira ngo umuntu atazahara.

Mu guhangana na Virusi itera SIDA, abo igaragayeho bahabwa imiti igabanya ubukana kandi itangirwa ubuntu ku mavuriro n’ibigo nderabuzima hagamijwe kuyegereza abayifata. Ku barwayi b’igituntu, kwipimisha bikorerwa ku mavuriro yose n’ibigo nderabuzima ndetse imiti na yo igatangwa ku buntu.

U Rwanda rwashyize mu bikorwa intego mpuzamahanga za ONU-SIDA za 95-95-95, bisobanuye ko 95% by’abantu bose babana na VIH bazi uko bahagaze, 95% by’abazi ko banduye bafata imiti igabanya ubukana, naho 95% by’abafata imiti bagera ku rwego virusi ziba zitakigaragara mu maraso yabo ku buryo batazanduza abandi. Mu mpera z’umwaka ushize, kuri iyo ntego, u Rwanda rwatangaje ko rugeze kuri 96-98-98 ku bipimo ngenderwaho.

Ishami ry’Umuryango w’Abumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko muri rusange, abantu miliyoni 1.23 bapfuye bazize igituntu mu 2024, muri bo 150 000 bakaba bari baranduye virusi itera SIDA.

Raporo ya 2025 ya OMS igaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 282 banduye malariya, igahitana 610 000 mu 2024.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida (UNAIDS), muri raporo yaryo ya 2024, rigaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 40,8 bafite virusi itera SIDA ku Isi yose. Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ikaba ari yo ikomeje kwibasirwa cyane, aho igizwe na bibiri bya gatatu by’abanduye.

Malariya ni indwara ica intege umubiri, umuntu akaba yazahazwa n’izindi ndwara zirimo igituntu
Haterwa imiti mu ngo mu rwego rwo guhashya malariya
Umuntu ufite VIH/SIDA agafata neza imiti akutikije inama z’abaganga agira ubuzima bwiza
Igituntu ni indwara ivurwa kandi igakira, gusa ukirwaye ashobora kuzahazwa n’izirimo malariya
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 8, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE