Kwibohora 32: Ibyo twarwaniye byagezweho- Ubuhamya bwa Twagirayezu Charles
Nyuma y’imyaka 32 u Rwanda rubohohwe, iterambere rigezweho ritera ishama abafashe icyemezo cyo kujya ku rugamba uyu munsi bakaba babona Igihugu gikataje mu iterambere aho ababakomokaho bakurira mu mahoro asesuye.
Twagirayezu Charles wo mu Mudugudu wa Rushikiri, Akagari ka Mageragere, Umurenge wa Mushubati, Akarere ka Rutsiro akaba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda, avuga ko iyo arebye Igihugu yarwaniye kigeze, yishimira ko nubwo urugendo rw’iterambere rukomeje ibyo yaharaniraga byagezweho.
Twagirayezu yagiye ku itabaro afite imyaka 19 y’amavuko, aturutse mu yahoze ari Selire Rushikiri, Segiteri Mushubati, iyari Komini Mabanza, Perefagitura ya Kibuye. Yari umwana wa gatanu mu bana batandatu b’iwabo, babana n’ababyeyi babo bombi.
Avuga ko mu muryango wabo, uhereye ku babyeyi be, bangaga cyane akarengane kabaga gashingiye ku moko aho no mu mashuri wasangaga bavangurwa bikabuza bamwe gusubira kwiga.
Byarakomeje aho iwabo mu Rutsiro abana b’Abatutsi b’abahanga cyane n’ab’Abahutu batagira kivugira bagera mu mwaka wa 8 ntibatsinde ibizamini bya Leta ngo bakomereze mu yisumbuye, kubera uwari Burugumesitiri w’iyari Komini Mabanza, Ignace Bagirishema akavuga ko abana b’Abatutsi kure bagera ari mu yari Serayi (CERAI).
Ati: “Urugamba rwo kubohora Igihugu rugitangira mu 1990 mukuru wanjye umwe yahise arujyaho, undi mukuru wanjye arugana mu 1991. Nari naragarukiye mu wa 8 sinahabwa amahirwe yo kugana ayisumbuye ndi umuhanga cyane mbaho ntacyo nkora imyaka 4 yose irashira, n’abandi bagenzi banjye bari muri uwo mubabaro.”
Avuga ko binjira mu ngabo za RPA hamwe n’umuvandimwe we se ubabyara yafunzwe mu 1992 ashinjwa kohereza abana mu Nyenzi. Ati: “Yafungiwe ku biro by’iyari Komini Mabanza ari jye umugemurira, mbona ifatwa nabi rye numva nanjye nta kindi nakora uretse gusanga bakuru banjye n’urundi rubyiruko ku rugamba, tugasezerera ako karengane.”
Yavuze ko akarengane kakomeje babwira se ko nta mahoro azagira kubera abana be yohereje mu Nkotanyi. Ati: “Babwirwaga ko babonye bakira ibyo mu 1973 ibindi byo batazabikira. Bakajya barara batera amabuye ku nzu batubwira ngo tumenye ko amalisiti ari kuri Komini Mabanza kwa Burugumesitiri Bagirishema, umunsi nugera bazaduheraho.”
Akomeza avuga ko byamurenze yumva nta yandi mahitamo uretse gusanga abandi ku rugamba kuko yari yaranagiye gushaka ishuri i Bukavu bamubwira ko Abanyarwanda babakubira 2 amafaranga y’ishuri, yicarana ubwenge.
Imbarutso yo gusanga abandi ku rugamba
Yibuka ko mu ijoro rimwe ryo mu mwaka wa 1993 ari bwo yasezeye ku babyeyi abamenyesha ko asanze bakuru be ku rugamba, ajyana na murumuna we.
Ati: “Icyanteye ishyaka ryihuse ryo gusanga abandi ku rugamba rwo guca akarengane ni umusirikare wo kwa Habyarimana twari duturanye witwaga Niyonsenga waje arankubita bikabije, mubajije icyo anziza arambwira ngo najyanye bakuru banjye mu nyenzi, jye n’umuryango wanjye wose tuziboneraho. Iryo teshwagaciro n’ibindi nabonaga dukorerwa bimpa ingufu zo kugenda.”
Urugendo rujya ku rugamba ntirwamworoheye ariko yageze i Goma mu yahoze ari Zaïre ahura n’abandi bari bahuje intego barakomezanya, bagera Bunagana bakomeza basanga Inkotanyi.
Ati: “Twazigezeho zitwakirana ubwuzu, tuvuga akarengane dusize mu Gihugu baraduhumuriza baratubwira bati: Mwihangane mukomeze umutsi, vuba aha turataha mu Gihugu kizima kizira akarengane ukundi.”
Yatangiye urugamba ariko bakuru be bo bahita baza muri 600 bagiye muri CND aho bari bategereje ishyirwa mu bikotwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha bayobowe na Lt. Gen. (Rtd) Charles Kayonga.
Yungamo ati: “Umwe yaruguyeho Jenoside igitangira turi mu rugamba rwo kuyihagarika, undi yasezerewe mu ngabo na we turi kumwe hanze.”
Akomeza avuga ko nubwo urugamba rutari rworoshye, kubera ko bari bazi icyo barwanira n’icyo baharanira, inzara, inyota, urugendo n’ibindi bahuraga na byo ntacyo byari bibabwiye nko guharanira impinduka.
Avuga ko indege ya Habyarimana wari Perezida yahanuwe barwanira ahahoze ari Byumba no mu Mutara, icyo gihe bakaba baragombaga kurwana banarokora abaturage bicwaga kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yahise itangira.
Ati: “Byahinduye isura, dutangira kurwana tunarokora abicwaga. Abo twasangaga mu bihuru, mu masaka, mu myobo n’ahandi batarashiramo umwuka tukabarokora, abandi tugasanga bamaze kwicwa. Ni urugamba rwari rubi cyane ntashobora kuzibagirwa.”
Kubohora Igihugu byahuriranye n’inkuru mbi
Tariki ya 4 Nyakanga, 1994 Igihugu kibohorwa, we n’abo bari kumwe i Kinyami mu yari Byumba, bahise babimenya ibyishimo biba byose. Mu Gushyingo, 1994 yageze iwabo mu Karere ka Rutsiro asanga umuryango we wose warishwe, asigaranye mukuru we umwe bari kumwe ku rugamba kuko undi yari yararuguyeho.
Yasanze inzu zabo ebyiri zarashenywe, zaramezemo ibihuru, ati: “Mpageze, nsanze bimeze bityo, sinagombaga kwihorera kuko abayobozi bacu bari barabitubujijje. Mbajije abaturanyi nahasanze bambwira ko babonye abo mu muryango wanjye bagenda, mbabaza aho babonye bajya bambwira ko batahazi, banyobya, batambwiza ukuri, ubona buzuye ubwoba, ndabihorera nisubirira mu kazi.”

Avuga ko ashengurwa n’uko n’uyu munsi atarabona imibiri yabo kuko amakuru yabo yayabuze, bikaba biba ngombwa ko ajya kwibuka ahari Urwibutso rwa Jenoside rwegereye iwabo hose yizera ko abo mu muryango we bashobora kuba baharuhukiye.
Nyuma yo kubohora u Rwanda yakomereje ku guhashya Abacengezi
Twagirayezu avuga ko urugamba rwo guhagarika Jenoside yarurangije amahoro, nta gikomere, ariko urw’Abacengezi rwo mu 1996 akabango ka gerenade kamugwa mu jisho ry’ibumoso rikomeza kumumerera nabi kugeza abaganga barikuyemo. Mu myaka 2 ishize yaranatsikiye bimutera ubumuga bw’akaguru ubu aragendera mu igare.
Avuga ko muri Nzeri 1999, kubera iryo jisho yasezerewe mu ngabo, abanza gutura i Rubengera mu Karere ka Karongi, mu 2000 ajya iwabo i Rutsiro ashaka umugore babyaranye abana babiri, umugore apfa muri 2007, umwana wa kabiri ari uruhinja. Umwana mukuru afite imyaka 25 ageze mu wa 3 wa Kaminuza, uwo umukurikira afite imyaka 20 arangije ayisumbuye. Mukuru we basigaranye yasezerewe mu ngabo muri 2018.
Imvaho Nshya imubajije icyo yishimira ubu, yagize ati: “Nishimira cyane ko Abanyarwanda bakize akarengane, ivangura, itotezwa, kwicirwa ubusa n’ibindi bibi. Umunyarwanda aratura aho ashaka, abana bacu bariga bagahabwa akazi nta kindi kirebweho, uw’umukene akishyurirwa, bose bakarira ku ishuri. Urwaye aravurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza. Umutekano urasesuye.”
Yishimira ko Akarere ka Rutsiro kateye imbere mu buryo bugaragara aho kabonye n’umuhanda wa ‘Kivu Belt’ ugahuza n’ibindi bice byose by’Igihugu. Anashima kandi ko abatuye mu manegeka bakurwayo bakarushaho kuryoherwa n’umusaruro w’imiyoborere myiza. Ashimira cyane Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wabayoboye ku rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agaha umurongo Igihugu cyari cyarawutaye.
Aha ubutumwa urubyiruko rwo kugira umutima nk’uw’Inkotanyi, rukagendera mu murongo w’ubumwe n’ubudaheranwa igihugu cyashyizeho, bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyashaka kubasubiza aho iguhugu cyari kiri kibohorwa.
Ati: “Twarwaniye ukuri, ibyo twameneye amaraso yacu byagezweho. N’uzavuka akumva aya mateka ntazabura kudashimira. Nanjye numva nishimye. Ndashimira Afande wacu Paul Kagame watuyoboye muri urwo rugamba akanatubuza kwihorera, akanaca iteka ko tutazongera gupfa. Ndifuriza urubyiruko kugera ikirenge mu cyacu, aya mahirwe yavuye mu maraso ntiruzigere na rimwe ruyakerensa.”
Ashimira buri wese witanze ngo Igihugu kibohorwe kuko hari abatararwanye ariko batanze ubutunzi bwabo bugafasha ku rugamba.
