Uganda: King Saha yahakanye ibyo gutambamira igitaramo cya Jose Chameleone

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 2, 2026
  • Hashize amasaha 7
Image

Umuhanzi King Saha yateye utwatsi ibyo kuba yaratambamiye igitaramo cya Jose Chameleone akifuza gukorera igitaramo muri Lugogo Cricket ku munsi uwo munyabigwi mu muziki yateganyaga kugikoreraho avuga ko nta kuri kurimo kuko nta n’igitaramo afite kuri uwo munsi.

Ni ibyo King Saha atangaje nyuma y’igihe gito Jose Chameleone atangaje ko yafashe icyemezo cyo kurekura Lugogo Cricket Oval agasaba abayishinzwe kuyimuha kuri iyo tariki yifuza kubera ko akeneye ko imyidagaduro ya Uganda ikorwa mu bwubahane no gushyigikirana.

Abinyujije mu ibaruwa yandikiye Leone Island Music Empire sosiyete ishinzwe gutegura ibikorwa bya Jose Chameleone, King Saha yanditse mu izina rya sosiyete ye itegura ibitaramo bye yise ‘Kings Love Entertainment’, avuga ko nta gitaramo afite kuri uwo munsi nk’uko Jose Chameleone yari yatangaje ko yamuhariye Lugogo Cricket Oval kuko bahuje umunsi bazakoreraho ibitaramo.

Ni ibaruwa King Saha yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ry’itariki ya 01 Kamena 2026, ko nta gitaramo ateganya gukora kuri uwo munsi kandi yanditse iyo baruwa kugira ngo ashyire umucyo ku byo Jose Chameleone yari yaratangaje.

Yagize ati: “Kugira ngo nkureho urujijo, ndashaka gutangaza ko nta mugambi na muto mfite wo gutegura cyangwa gukora igitaramo ku wa 4 Ukuboza 2026, mu guhangana cyangwa guhurirana n’icya Jose Chameleone.”

Yakomeje avuga ko yubaha abahanzi bagenzi be, abategura ibitaramo n’abandi bose bafite uruhare mu ruganda rw’imyidagaduro, anashimangira ko gahunda zose z’ibitaramo azategura mu gihe kiri imbere zizakorwa mu buryo bwigenga kandi bugamije guteza imbere ubumwe aho guteza amakimbirane. Iri tangazo ryahagaritse ibihuha byavugaga ko King Saha yitegura gufata itariki Jose Chameleone azakoreraho igitaramo cye yise ‘Jose Chameleone Unlimeted’ kizaba tariki 4 Ukuboza 2026.

King Saha akunze kugaragara mu mvururu n’umuvandimwe wa Jose Chameleone Pallaso, bikaba byatumye benshi bibaza iryo vuguruzanya rya King Saha na Jose Chameleone bishingira kuri uwo mubano mubi umaze igihe.

King Saha yateye utwatsi ibyo kuba afite igitaramo ku munsi umwe na Jose Chameleone
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 2, 2026
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE