Nyagatare: Isanwa ry’umuhanda Rwabiharamba – Karangazi rizoroshya ingendo

Nyagatare: Isanwa ry’umuhanda Rwabiharamba – Karangazi rizoroshya ingendo

Umuhanda Rwabiharamba – Karangazi uri gusanwa ukazuzura utwaye miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda, abawukoresha bavuga ko bizaborohereza mu ngendo ndetse no mu bikorwa by’ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi.

Uwo muhanda uhuza Pariki y’Akagera n’umuhanda munini werekeza mu mujyi wa Nyagatare n’umupaka wa Kagitumba ureshya n’ibilometero 19,8 uri gusanwa mu gihe hategerejwe ko uzashyirwamo kaburimbo.

Abawukoresha bavuga ko wari warangiritse biturutse ku kuba ukoreshwa cyane yaba mu bikorwa by’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi kandi ukanifashishwa na ba mukerarugendo basura Pariki y’Akagera kandi ko bishimiye kuba waratangiye gukorwa.

Kamuhangire Sam agira ati: “Gusana uyu muhanda ni igisubizo kuri twe kuko wari utubangamiye.Wari warangiritse ku buryo nk’abantu tuwifashisha dutwara amata ku makusanyirizo ndetse no ku ruganda wasangaga dutinda mu nzira ndetse amata akaba yakwangirika biturutse kukugenda yicundagura.”

Akomeza agira ati: “Ikindi ni uko ibinyabiziga byacu byangirikaga ariko ubu tukaba twizeye ko ingendo zacu zigiye kuba nziza, abantu bakihuta kandi n’urujya n’uruza rukiyongera.Uyu muhanda kandi uzanadufasha mu kugeza umusaruro wacu ku masoko tudahenzwe kuko abafite imodoka batazongera kwiganyira kuza gupakira umusaruro badusanze aho dukorera.”

Ndagijimana Pascal we avuga ko gusana uyu muhanda bizorohereza abacuruzi kuhageza ibicuruzwa bityo abaturage bakagurira hafi batavunitse.

Ati: “Iyo hari umuhanda ukoze neza bitworohereza kugerwaho n’ibicuruzwa. Iyo umuhanda ari mubi akenshi ibyo turanguye biza kuri moto hakaza bike ndetse ikiguzi kikiyongera. Ariko umuhanda iyo ari mwiza abaranguza bazana imodoka bakatumenera ibicuruzwa tukabifatira hafi binagera ku baturage ku buryo bworoshye. Turishimira ikorwa ry’uyu muhanda.”

Uwo muhanda kandi uzorohereza abawukoresha basura Pariki y’Akagera ndetse bifashe abifuza kurara no gutemberera mu mujyi wa Nyagatare.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry avuga ko ubuyobozi bushingiye ku byifuzo by’abaturage bwafashe icyemezo cyo gusana uyu muhanda kugira ngo abawukoresha babe bagenda neza mu gihe ariko hategerejwe ko uzashyirwamo kaburimbo.

At: “Urumva uyu muhanda dufite gahunda ko uzashyirwamo kaburimbo, ni umuhanda uduhuza na Pariki y’Akagera ariko ukanaduhuza n’umushinga wa Gabiro HAB wo mu cyanya gikorerwamo ubuhinzi bukomeye.Ikigamijwe ni ugufasha abawukoresha kutagira imbogamizi z’imigendere mibi, ariko mu buryo burambye tubasezeranya ko tugiye kuzawushyiramo kaburimbo.

Umuhanda Rwabiharamba- Karangazi uri gusanwa uzazamura ibikorwa by’ubucuruzi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44