Bumvaga ari inzozi ko FPR yafata igihugu ikakiyobora – Madamu Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, yavuze ko ababibye ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bumvaga ari inzozi ko FPR Inkotanyi yafata igihugu ikabasha kukiyobora.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2026 mu Intare Conference Arena, mu Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Igihango cy’Urungano’ rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Rubyiruko, Turwanye Ingengabitekerezo ya Jenoside, Twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa.’
‘Igihango cy’urungano’, ihuriro ry’urubyiruko ngarukamwaka, ryitabiriwe n’abarenga 2 000 barimo urubyiruko ruturutse mu Turere twose tw’Igihugu n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye. Ni ihuriro ryahujwe n’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibiganiro bitangwa muri iri huriro bigaruka ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko ayagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurebera hamwe uruhare rw’urubyiruko mu gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Madame Jeannette Kagame yavuze ko nubwo urubyiruko rwibuka rukanababara, ko ari n’igihe cyo kongera kwibutswa kurinda igihango no kubaka u Rwanda rwifuzwa. Yagaragaje ko kongera kwiyubaka k’u Rwanda na byo ari amateka Abanyarwanda bagomba guhora baganiraho nk’umusingi wo kubakiraho.
Hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ari na yo myaka ishize Abanyarwanda batangiye urugendo rwo kubaka u Rwanda rubereye buri wese kandi bakwiye kwishimira kubamo. Gufata umwanya nk’uyu birakwiye kuko guhindura imyumvire mibi abantu bigishijwe iminsi myinshi kandi igashinga imizi, na byo bisaba umwanya.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nyuma y’ihungabana Abanyarwanda benshi bari bafite, ko nyuma yuko FPR Inkotanyi yari imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, byarashoboka ko hari abahitamo kwihorera ariko ngo ntibabikoze kuko bari kuba batatiye igihango cy’impamvu bafashe intwaro bakemera guhara ubuzima bwabo ngo barwanire igihugu buri munyarwanda wese yibonamo.
Akomeza agira ati: “Kuri benshi bumvaga ari inzozi ko FPR Inkotanyi yafata igihugu ikakiyobora, ni na yo mpamvu kuri bo bumvaga bizaborohera cyane kongera gutera u Rwanda. Babigerageje kenshi ariko byarabananiye.”
Yavuze ko urukundo rw’umuryango rudakwiye kubuza gushyira imbere ikizaramira u Rwanda kuko ari yo ngombyi ihetse Abanyarwanda, aho bose bibona nk’umuryango mugari.
Urubyiruko n’abari bato babohoye igihugu mu gihe cy’imyaka 32 ishize, bakoze amahitamo akomeye yashoboraga no gutwara ubuzima bwabo kandi hari benshi batakarije ubuzima bwabo ku rugamba kugira ngo u Rwanda rwongere rubeho amahoro.
Akomeza agira ati: “Mwebwe urubyiruko n’abato b’uyu munsi mufite umukoro wo kurinda no kubungabunga umutekano dufite kandi bikajyana n’imibereho myiza mu nzego zose n’iterambere.
Mufite byinshi byo guheraho mukubaka amateka azagena imibereho y’u Rwanda n’Abanyarwanda itajegajega. Ese mwebwe ntimwifuza kuba mu gihugu giteye imbere? Ibi rero ntibishobora kubangikana n’amacakubiri n’ibindi bigamije gusenya.”
Yasabye urubyiruko gukomeza kugaragaza isura ya nyayo y’igihugu, cyane ko rwo rufite ibyo ruvuga, ko abo bandi nta kindi bafite bashyira imbere uretse amoko, kwibasira Abayobozi n’ibindi bigayitse bimwe Abanyarwanda bavuga ko atari iby’i Rwanda.
Ati: “Niba tukibona bake bakibaswe n’ingangabitekerezo ya Jenoside no kwibona mu ndorerwamo y’amoko aho bavuka cyangwa baturuka, ni ikimenyetso ko tutaragera ku myumvire imwe kuri twese. Ndumunyarwanda ni igitekerezo ngenga cyo kubaho kwacu dukwiye gushingiraho byose.”




























Amafoto: Olivier Tuyisenge