Kayonza: Abantu 30 bibaga amabuye y’agaciro bafashwe hifashishijwe drones 

  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 14
Image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko hamaze gufatwa abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagera kuri 30 batahuwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’indege nto zitagira abapilote (drones), igasaba abishora muri ibyo byaha kubihagarika. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba SSP Hamdun Twizerimana, yavuze ko gukoresha indege nto zitagira abapilote mu gucunga umutekano zatangiye gutanga umusaruro mu kurwanya ibyaha bikorwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Agira ati: ”Mu minsi mike dutangije ubu buryo ubu tumaze gufata abacukuzi bagera kuri 30 barimo 18 twafatiye mu Murenge wa Rwinkwavu ndetse na 12 muri Nyamirama.”

Umuvugizi wa Polisi akomeza asaba abaturage bagikora ubucukuzi butemewe kubihagarika kuko ntaho kwihisha hagihari. Ati: ”Abacyishora muri ibi bikorwa bitemewe, turabasaba kubihagarika kuko uburyo bwo kubatahura kuri ubu buroroshye. Ikindi ariko bakwiye no kumva ko kubireka bishingiye ku kuba ari ibikorwa binyuranije n’amategeko bibangamira umurimo w’ubucukuzi ndetse bikanateza umutekano muke mu buryo butandukanye.”

Bamwe baturage b’i Rwinkavu baturiye hamwe mu hacukurwa amabuye y’agaciro bavuga ko bashima ibikorwa by’ubuyobozi mu gukumira abacukuzi batemewe kuko aho bikorwa binabangamira abahatuye.

Mugiraneza Damien yagize ati: “Twashimye buriya buryo bwa drone iri kuzenguruka ireba abacukura mu buryo butemewe kuko bizafasha mu kubihagarika. Inaha abantu bacukura bihishe usanga hari abangiza imitungo y’abaturage kandi nta ngurane baguha, aho bishora mu mirima y’aho bakeka amabuye. Barimbagura imyaka cyangwa amashyamba y’aho bakeka amabuye. Ikindi bagurisha ku biciro babonye bigatuma abacukuraga babifitiye uruhushya bibagusha.”

Mukashyaka Anaesia na we yongeyeho ko abakora ubucukuzi butemewe bateza akajagari n’umutekano muke, kuko hari abarwanira mu birombe bapfa amabuye bacukuye. 

Yakomeje agira ati: “Ubu buryo bwo kubakumira rero mbona buzadufasha, aka kazi kakajya gakorwa n’ababifitiye uburenganzira cyane ko bo hari na bimwe mu bikorwa bifitiye inyungu abaturage bajya bagaruka bagakorera aho bakorera ubucukuzi. Ibi birimo nko kubakira abatishoboye n’ibindi. 

Mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Kayonza hakunze kuvugwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe aho bigaragara mu Mirenge ya Rwinkwavu, Nyamirama, Mwiri, Rukara ndetse na Murundi.

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro batahurwa na drones
  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE