Abakozi ba RRA na OAG basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gatwaro

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 22, 2026
  • Hashize amasaha 20
Image

Abakozi b’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) n’ab’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gatwaro ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 15, mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Bwishyura mu Ntara y’Iburengerezuba bunamira inzirakarengane ziharuhukiye, banafata mu mugongo abayirokotse babaremera amatungo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, aho basuye urwo Rwibutso, basobanurirwa amateka y’urwibutso rwa Gatwaro ruri mu zibumbatiye amateka y’iyicwa ry’Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uwari Perefe wa Kibuye, Kayishema Clément, yashutse Abatutsi bari bahungiye hirya no hino i Karongi ababwira ko bagomba kujya muri Sitade ya Gatwaro kuko ari ho bari gucungirwa umutekano neza, ariko ku wa 18 Mata 1994, ubwo Abatutsi bose bari bamaze kuhagera  bagabweho ibitero bikomeye n’interahamwe zifatanyije n’abasirikare, n’abapolisi bakoresha intwaro gakondo, gerenade, n’imbunda ziremereye, hicwa Abatutsi barenga ibihumbi 15.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inka 35 zirimo 5 zahawe abarinzi b’igihango. Komiseri wungirije ushinzwe Abakozi muri RRA, Batayika Emerry yavuze ko gusura Urwibutso bituma n’abakiri bato basobanukirwa by’ukuri uko umugambi wa Jenoside wacuzwe, uko washyizwe mu bikorwa, bagakuramo amasomo ngo hato bitazasubira.

Yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwanyuze muri ayo mateka mabi, ariko atagomba guherana Abanyarwanda ahubwo bakwiye kuyakuramo amasomo bagakomeza inzira yo kwiyubaka no gukomezanya kandi gufatana mu mugongo bikaba umurage.

Yagize ati: “Ibi bivuze ko tutagomba  kwibagirwa bikadusigira umukoro wo kuba ibyabaye bitazongera kubaho, tubirinde abana bacu, kandi abo tworoje bibe umurage uzafasha  n’abazabakomokaho ku buryo ibyo bahawe bitabateza imbere bonyine ahubwo bigirire akamaro n’abandi.”

Bamwe mu barokotse Jenoside n’abarinzi b’igihango borojwe bagaragaje ko bigiye kubafasha kurushaho kwiteza imbere babona ifumbire n’amata. Ndekeje Jean Damascene, warokokeye kuri Sitade Gatwaro ariko akaba yariciwe umuryango agasigara ari nyakamwe, nubwo nyuma yaje gushaka akanabyara, avuga ko iyo abonye ko hari abamuzirikana yumva akomeye kandi bimuha imbaraga zo gukomeza gukora cyane. Yagize ati: “Inka igiye kumfasha kubona ifumbire urumva nta nka nagiraga, buriya ngiye kweza neza kandi nibyara nzabona amata.”

Umwe mu barinzi b’Igihango witwa Nkurunziza Joel, warokoye Abatutsi 5, abahishahisha mu ntoki, mu ishyamba no mu nzu yagize ati: ”Iyo mbona nshimirwa ibyo nakoze numva narakoze ibikorwa by’ubutwari kandi niteguye gukomeza gukora n’ibindi mfata neza ibyo mpawe kandi ngafasha n’abandi.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Umuhoza Pascasie  avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize ibikomere byo ku mubiri no ku mutima ariko abantu badakwiye guheranwa n’agahinda.

Yashimiye abakozi ba RRA na OAG, asaba aborojwe kubyaza umusaruro amatungo bahawe. Ati: “Ni ikimenyetso cy’ubumwe n’ubudaheranwa kandi ni urugendo rukomeye cyane rwo kubaka Abanyarwanda kuko Jenoside yabasigiye ibikomere byinshi cyane ariko iki ni ikimenyetso cyo kubereka ko bitaweho. turasaba abazihawe kuzorora zikababyarira umusaruro.”

Abakozi ba OAG na RRA basobanuriwe amateka y’abaruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gatwaro
Ndekeje Jean Damascene, warokokeye kuri Sitade Gatwaro yavuze ko inka yahawe agiye kuyibyaza umusaruro
Nkurunziza Joel, Umurinzi w’Igihango, warokoye Abatutsi 5, yashimye ko yorojwe inka
  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 22, 2026
  • Hashize amasaha 20
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE