Nyagatare: Karambo Imidugudu ibiri yashingiwe amapoto, imyaka irenze itatu badacaniwe

  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 8, 2026
  • Hashize amasaha 5
Image
Bashingiwe amapoto ariko ntibacanirwa

Abaturage bo mu Midugudu ya Kakagaju na Karujanga yo mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko babangamiwe no kuba nta mashanyarazi bafite mu ngo mu gihe hashize imyaka irenga itatu bashingiwe amapoto ndetse bakagezwaho n’insinga z’amashanyarazi ariko ntibahabwe mubazi (cashpower) zibafasha gucanirwa.

Ibi abo baturage bavuga ko bibagiraho ingaruka zirimo gusigara inyuma mu iterambere ugereranyije n’abaturanyi babo bo mu yindi Midugudu bagereweho rimwe n’amapoto bo bagacanirwa.

Bandika Evariste yagize ati: “Abakora amashanyarazi baraje bashinga amapoto bashyiraho insinga ariko ntibaduha mubazi, imyaka irenze itatu dutegereje nta n’uwagarutse kutubwira impamvu baturetse. Ahandi hakozwe muri ibyo bihe baracana, ntituzi niba zaradushiriyeho, uretse ko nabwo wakwibaza niba imyaka itatu, ine yashira nta zindi barabona cyangwa nta handi bakora bazishyira.”

Akomeza agira ati: “Ubu turi gusigara inyuma mu iterambere, aho amashanyarazi yageze ubu bashinze ibikorwa bishya bibaha amafaranga nk’inzu zo kwiyogoshesherezamo, gusudira n’ibindi. Ubu twe iyo dushaka izo serivisi bidusaba gukora ingendo mu gihe twari twagize icyizere ko izo mvune zigiye guhagarara. Turasaba ko ikibazo cyacu ubuyobozi bwagikurikirana tugacanirwa nk’abandi.”

Mukeyiki Claudine we avuga ko kutagira amashanyarazi bigira ingaruka ku myigire y’abana babo.

Ati: “Ubu abana bitegura ikizamini cya Leta dusigaye tujya kubacumbikisha mu yindi Midugudu irimo amashanyarazi. Umwana akubwira ko abo bigana babona uburyo bwo gusubira mu masoko bageze mu rugo bityo bakaba batahangana nabo mu manota.  Bituma rero uwitegura ikizamini umushakira umuvandimwe waba amucumbikiye kugirango abone uburyo bwiza bwo gusubira mu masomo.”

Akomeza avuga ko mu by’ukuri bashobora kuba bararangaranwe kuko nta bidasanzwe byari bisigaye kugira ngo bacanirwe.

Ati: “Niba twarashingiwe amapoto Imidugudu igahabwa mubazi tugasigara turi Imidugudu 2, twavuga ko zadushiriyeho ntibibuke ko twasigaye cyangwa abayaduhaga babeshye ko basoje tuburizwamo? Imyaka hafi ine rwose ndumva ishize nta nukivuga ku kibazo cyacu. Turasaba ko ubuyobozi bw’Akarere bwadukurikiranira bakamenya aho byapfiriye.”

Benoit uyobora REG muri Nyagatare yabwiye Imvaho Nshya ko agiye gukurikirana iki kibazo akamenya impamvu nyamukuru, basanga ari mubazi zabashiriyeho bakazibashakira.

Ati: “Birasaba kubanza kumenya neza impamvu yatumye batabona mubazi. Hari igihe haba hari ibyo umuturage atujuje cyane nk’iyo atatanze icyangombwa cy’ubutaka, ariko kibaye ikibazo rusange turaza kubikurikirana tuzibagezeho kuko n’ubundi dufite imishinga turi kuzitangamo mu bice bitandukanye by’aka Karere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry avuga ko bagiye gukorana n’abashinzwe gutanga amashanyarazi iki kibazo kigakemuka.

Ati: “Tugiye kuvugana na REG kiriya kibazo cy’abaturage bamaze igihe badacaniwe Kandi bategereje amashanyarazi gikemuke. Twifuza ko amashanyarazi agera ku baturage bacu bakabona uko bayabyaza umusaruro bahanga imirimo mishya. Bariya rero birumvikana ko bayanyotewe kandi turabikurikirana.”

Uyu muyobozi avuga ko icyerekezo gihari ari uko mu myaka 2 iri imbere buri muturage muri aka Karere azaba agerwaho n’amashanyarazi.

Mu Murenge wa Kiyombe mu tugari tubiri bamaze imyaka irenga 3 bashingiwe amapoto y’amashanyarazi ntibahabwa mubazi none ntibacana
Kakagaju na Karujanga barinubira kugezwaho amashanyarazi ntibahabwe mubazi, bikabaheza mu mwijima

  • HITIMANA SERVAND
  • Gicurasi 8, 2026
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE