Loni yashimiye u Rwanda rukomeje kugira izamuka rihamye ry’ubukungu

Loni yashimiye u Rwanda rukomeje kugira izamuka rihamye ry’ubukungu

Raporo nshya ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UNECA), Ishami rishinzwe Afurika y’Iburasirazuba, yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kugira izamuka rihamye ry’ubukungu n’iterambere rigaragara nubwo Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye birimo n’iby’ubukungu.

Ibi bikubiye muri raporo ya UNECA yiswe “Macroeconomic and Social Overview 2026: Eastern Africa’s Balancing Act – High Growth, Tight Budgets, and Rising Uncertainty”, isesengura uko ubukungu n’imibereho y’abaturage bihagaze mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi raporo yerekana ko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu kugira ingengo y’imari yiyongereye kurusha ibindi bihugu mu 2025/2026 ugereranyije n’umwaka wabanje, aho rwitaye ku kongera ishoramari mu bikorwa remezo, ubuhinzi, gukwirakwiza amashanyarazi, uburezi, ubuvuzi, imiturire n’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Bugesera. UNECA yavuze ko izi gahunda zijyanye n’umurongo w’u Rwanda wo kuba igicumbi cy’ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi na serivisi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Muri raporo yayo, UNECA yavuze ko u Rwanda rwagize iterambere rishingiye ku nzego nyinshi, aho ibikorwa by’ubwubatsi, inganda ndetse na serivisi byagize uruhare rukomeye mu kuzamuka k’ubukungu. Mu gihembwe cya kane cya 2025, ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 11,2%, bitewe n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’ubwubatsi, inganda, ubucuruzi, ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) na serivisi.

Raporo ivuga ko iri terambere ryerekana ko ubukungu bw’u Rwanda butagishingiye ku rwego rumwe gusa, ahubwo buri kugenda bwaguka mu nzego zitandukanye zitanga umusaruro. UNECA yavuze ko izi gahunda zijyanye n’umurongo w’u Rwanda wo kuba igicumbi cy’ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi na serivisi muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu bijyanye n’imari ya Leta, UNECA yashimangiye ko u Rwanda rukomeje gucunga neza umwenda warwo, aho hafi 90% by’umwenda wa Leta ugizwe n’inguzanyo zihendutse kandi zoroshye kwishyura wishyurwa neza nkuko biteganywa n’amasezerano awugenga.

Iyi Komisiyo yavuze ko u Rwanda rukomeje kuba ahantu hakurura ba mukerarugendo baturutse muri Afurika no hanze yayo, cyane cyane mu bijyanye n’inama mpuzamahanga, ubucuruzi n’ubukerarugendo bwo kwidagadura. UNECA kandi yagaragaje ko ubukerarugendo bukomeje kuba rumwe mu nzego z’ingenzi mu bukungu bw’u Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44