King Saha yagaragaje ko afite icyizere cy’uko igitaramo kizagenda neza

King Saha yagaragaje ko afite icyizere cy’uko igitaramo kizagenda neza

Umuhanzi Mansur Semanda, uzwi nka King Saha, yatangaje ko yatangiye kugira icyizere cy’uko igitaramo cye kizagenda neza kikaba kimwe mu bitaramo byasigiye ababyitabiriye umunezero.

Ni igitaramo yise ‘Tondeka e Kololo’ giteganyijwe kuba tariki 14 Kanama 2026, aho avuga ko ibyo avuga abishingira ku buryo abona abantu bitabiriye kugura amatike aho umubare munini wayo wamaze kugurishwa.

King Saha yavuze ko imyiteguro y’iki gitaramo irimo kugenda neza, agaragaza icyizere cy’uko kizagenda neza. Yagize ati: “Niteguye neza, kandi abafana banjye bakomeje kungaragariza urukundo n’inkunga idasanzwe. Nabonye ubufasha bwinshi, kandi namaze kubona ko igitaramo kizitabirwa, ndishimiye cyane.”

Uyu muhanzi yavuze ko yiteguye kwakira ibihumbi byinshi by’abakunzi b’umuziki muri iki gitaramo, avuga ko kizaba kimwe mu bihe bikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki.

King Saha avuze ibyo mu gihe hasigaye iminsi mike ngo icyo gitaramo kibe, King Saha yavuze ko yizeye ko kizasigira abakunzi be ibihe bitazibagirana ndetse kikarushaho kumushimangira nk’umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda.

Iki gitaramo kigiye kuba nyuma yuko muri Kamena 2026 havutse impaka nyinshi ubwo Jose Chameleone yari yatangaje ko nyuma y’ibiganiro yagiranye na King Saha, ahagaritse igitaramo yari ateganyije gukorera kuri Kololo Airstrip ku wa 14 Kanama 2026. Mu itangazo yasohoye, yavuze ko asubitse icyo gitaramo ndetse agaragaza ko asigiye iyo tariki King Saha.

Icyakora, King Saha yahise abihakana, asobanura ko nta muntu wamuhaye iyo tariki kuko na we yari yaramaze kuyitegura no kuyandikisha hakurikijwe amategeko, ashimangira ko igitaramo cye kitari impano yahawe na Jose Chameleone.

King Saha yavuze ko yatangiye kubona ko igitaramo azakora muri Kanama kizagenda neza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44