Ayra Starr yagaragaje impamvu yari amaze iminsi atagaragara mu muziki

Ayra Starr yagaragaje impamvu yari amaze iminsi atagaragara mu muziki

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria ukora injyana ya Afrobeats, Ayra Starr yatangaje ko ari mu bihe byo gukira nyuma yo kubagwa bikomeye akaba ari na yo mpamvu yatumye abura mu muziki no ku mbuga nkoranyambaga.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba w’itariki 30 Nyakanga 2026, Ayra Starr yabwiye abamukurikira ko amaze iminsi arimo guca mu bihe bitamworoheye byatewe no kuba yarabazwe ndetse uko kubagwa kwe bikabanza kugorana.

Yagize ati: “Muraho bakunzi banjye, mbiseguyeho kuba mutakimbona nk’uko nanjye nabyifuzaga. Mu minsi ishize narabazwe bikomeye. Nari nizeye ko nakira vuba, ariko byaragoye kurusha uko twari tubyiteze.”

Uwo muhanzikazi akomeza avuga ko ataramera neza bityo akeneye akaruhuko ariko kandi abasaba kwihangana kuko azagaruka vuba. Ati: “Icyo nkeneye ubu ni ukuruhuka gato, hanyuma nzagaruka. Starrgirl araje vuba cyane.”

Ayra Starr azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo Rush, Bloody Samaritan, Stability, Commas, Last Heartbreak Song n’izindi. Akaba n’umwe mu bahanzi bamaze kwegukana Grammy Awards mu cyiciro cya Best African Music Performance inshuro ebyiri.

Ayra Starr yavuze ibyo nyuma y’uko yaherukaga kugaragara muri ‘Teen Vogue Fest 2026’ yabaye ku wa 26 Nyakanga 2026, i Brooklyn muri Amerika, Nyuma y’icyo gikorwa, yamaze icyumweru atagaragara, mbere yo gutangaza ko yari ari mu bihe byo gukira nyuma yo kubagwa bikomeye nk’uko yabitangaje.

Ayra Starr yaherukaga kugaragara ubwo yari mu gitaramo muri ‘Teen Vogue Fest 2026’ yabereye muri Amerika
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44