U Rwanda na Azerbaijan bemeranyije guteza imbere ishoramari

U Rwanda na Azerbaijan bemeranyije guteza imbere ishoramari

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwagiranye ibiganiro n’intumwa zo mu gihugu cya Azerbaijan bigamije guteza imbere ishoramari hagati y’ibihugu byombi. Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro cy’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Kicukiro, ahazwi nko kuri Expo i Gikondo, kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026.

Ubutumwa bwa PSF buri ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, bugaragaza ko PSF n’intumwa zo muri Azerbaijan ibiganiro byabo biri mu rwego rwo gushaka amahirwe y’ubufatanye mu nzego zitandukanye. Bugira buti: “Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye, guteza imbere ishoramari, no gufungura inzira nshya z’iterambere mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi.”

Inama yahuje inzego zombi, yagaragaje akamaro ko kubaka umubano uhamye utuma habaho iterambere risangiwe ndetse no guhanga udushya. U Rwanda na Azerbaijan bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku nzego zinyuranye, ariko ubu bufatanye bushya bugamije kuwuteza imbere no guha imbaraga amahirwe yo kwinjira mu ishoramari rihuriweho.

Ubuyobozi bwa Azerbaijan n’ubw’u Rwanda bwagaragaje ko bwifuza kwifatanya mu guteza imbere inzego zitandukanye mu Ukwakira 2024 ubwo Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yashyikirizaga Perezida Ilham impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.

Icyo gihe Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga yagaragaje ko inzego ibihugu byombi byakwifatanya mu guteza imbere zirimo ubucuruzi, ishoramari, siyansi, uburezi n’ibikorwa by’ubutabazi. Ibyo ni byo yaganiriyeho na Perezida Ilham.

Icyo gihe Perezida Ilham yasabye Ambasaderi Lt Gen (Rtd) Kayonga kumugereza indamutso ye kuri Perezida Kagame. Umubano w’u Rwanda na Azerbaijan watangiye ku mugaragaro mu 2017. Azerbaijan ifite umudipolomate uyihagarariye mu Rwanda, ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia.

Amafoto: PSF

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44