Musanze: Abagore bakusanyije asaga miliyoni 7 Frw yo kwiyubakira Akagari

Musanze: Abagore bakusanyije asaga miliyoni 7 Frw yo kwiyubakira Akagari

Abagore bo mu Kagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, biyemeje kwishakamo ibisubizo byo kubaka Ibiro by’Akagari kabo byari byaradindiye, bakusanya amafaranga y’u Rwanda agera kuri 7,600,000 ndetse n’imifuka ya sima 46, byose babikesha ubwitange n’ubushake.

Ibi byaturutse ku kuba Ibiro by’Akagari byarasenywe n’ibiza kandi binashaje, ubuyobozi bugatizwa aho gukorera mu kandi Kagari ka Kigombe, aho bamaze imyaka igera ku munani bakorera mu buryo bw’agateganyo.

Abaturage bavuga ko icyumba bari baratijwe cyari gito cyane, ku buryo kubona serivisi byabaga bigoye kubera umubyigano.

Mukampeta Bernadette yagize ati: “Twakoreraga mu cyumba gito cyane, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’ushinzwe iterambere ry’Akagari bakicara ku meza amwe, abaturage tukaza twese icya rimwe. Hari n’abatinyaga kuvuga ibibazo byabo kubera ko nta bwisanzure bwari buhari.”

Umubyeyi Sembagare yongeyeho ko byabatezaga ingorane nyinshi yagize ati: “Twakoraga ingendo ndende tujya gushaka serivisi aho ubuyobozi bwacu bwari bwimukiye. Byaduteraga imvune ndetse n’ipfunwe, cyane cyane ku bantu bafite ibibazo byihariye bifuza nko kuvuga ibibazo byacu mu ibanga iki gikorwa rero ni kimwe mu bije gusubiza ibibazo dufite.”

Umwe mu bagabo bo muri aka Kagari witwa Sengabo na we yavuze ko ibikorwa by’abagore byabateye imbaraga, bityo na bo bakaba bagiye gutegura umunsi wabo wo gutanga umusanzu.

Yagize ati: “Abagore batubereye urugero. Natwe turi gutegura umunsi w’abagabo, tugire uruhare mu kurangiza iyi nyubako, kuko natwe gukorera ahantu hadasobanutse bidutera ipfunwe kandi ubuyobozi bwacu budusaba kwishakamo ibisubizo, iriya twayivuyemo kubera ko yari ishaje kandi tubona ko ishobora kuzatugwaho.”

Ali Niyoyita, avuga ko bishimiye cyane iki gitekerezo cy’abagore, bashyize mu bikorwa ku bushake bwabo.

Yagize ati: “Twakoraga mu buryo bugoranye cyane, aho hadasobanutse kandi ari mu icumbi. Twakoraga ingendo ndende, abaturage bagahura n’imbogamizi nyinshi mu kubona serivisi. Ariko abagore bagaragaje ko bashoboye, baduhaye urugero rwiza aho bakusanyije 7 600 000 na sima iki ni igikorwa cyiza iyi nyubako yose izuzura itwaye miliyoni 128 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi yahagaze imaze kugera kuri 25%.”

Niyoyita yakomeje avuga ko iyi nyubako nshya izaba igezweho kandi ihagije, ati: “Ibiro by’Akagari bigiye kubakwa ku buryo bugezweho, bizaba ari inyubako igeretse izanafasha n’Abakuru b’Imidugudu kubona aho bakorera haboneye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien na we ashimangira ko igikorwa cyo kuba abagore bo muri Mpenge barishyize hamwe bakishakamo amafaranga yo kubaka Akagari kabo ari ibyo kwishimira.

Yagize ati: “Kwishyira hamwe ni byiza kariya Kagari gakenewe kubakwa, kuko umuturage akwiye kugira aho abonera serivisi ahantu hakwiye kandi hasobanutse, igikorwa bakoze natwe twiyemeje kuzabatera inkunga, ibi ni byo bikwiye Umunyarwanda kwishakamo ibisubizo no kwigira.”

Akagari ka Mpenge kagizwe n’Imidugudu 5, gatuwe n’abaturage bagera ku 12 115, kakaba ari kamwe mu tugize umujyi wa Musanze. Iki gikorwa cy’abagore kigaragaza uruhare rukomeye abaturage bafite mu kwiteza imbere no kwishakira ibisubizo ku bibazo bibugarije.

Abagore bo muri Mpenge bitanze imifuka ya sima yo kubaka Akagari kabo
Abagore bo muri Mpenge babereye abandi icyitegererezo mu kwishakamo ibisubizo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44