10 August 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Béata Habyarimana wari Minisitiri yagizwe Umuyobozi wa BK Group

02 August 2022 - 06:06
Béata Habyarimana wari Minisitiri yagizwe Umuyobozi wa BK Group
Share on FacebookShare on Twitter

Habyarimana U. Béata wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) hagati ya Werurwe 2021 kugeza muri Nyakanga 2022 yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, kimwe mu bigo by’imari bikomeye mu Rwanda.

Azakorana bya hafi na Dr Diane Karusisi uyobora Banki ya Kigali, Alex Bahizi uyobora BK General Insurance, Carine Umutoni ukuriye BK Capital ndetse na Claude Munyangabo uyobora BK Tech House.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Plc, rishimangira ko inshingano yahise azitangira kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Kanama 2022.

Agaruka kuri izo nshingano nshya zahawe Madamu Habyarimana, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group Marc Holtsman, yagize ati: ”Twishimiye kuba twahaye inshingano Béata Habyarimana nk’Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc. Ubuyobozi n’ubunararibonye bwe bwagutse mu rwego rw’imari buzafasha cyane mu iterambere rya BK Group.”

Béata Habyarimana ni impuguke mu by’ubukungu, akaba afite uburambe bw’imyaka igera kuri 20 muri uru rwego. Yakoze mu bigo by’imari haba ibyo mu Rwanda ibyo muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Mbere yo kuba Minisitiri muri MINICOM, Béata Habyarimana yari Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa akaba n’Umuyobozi w’Agaseke Bank.Yanakoze mu nzego zo hejuru za Banki y’Abaturage yaje kugurwa na KCB Group igahinduka BPR Bank muri uyu mwaka, ndetse akaba yaranakoreye Umuryango Bill & Melinda Gates Foundation.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuyobozi mu bucuruzi (Business Administration), aho yibanze ku rwego rw’imari, yakuye muri Kaminuza Maastricht mu Buholandi mu mwaka wa 2011. Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yayikuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2000.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

August 10, 2022
APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

August 10, 2022
Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

August 10, 2022
Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

August 9, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.