U Rwanda rwatorewe kungiriza ubuyobozi bwa Shelter Afrique

U Rwanda rwatorewe kungiriza ubuyobozi bwa Shelter Afrique

Kuri uyu wa Kane u Rwanda rwatorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa Kabiri wa Biro y’Umuryango Shelter Afrique no kuzakira Inteko Rusange Ngarukamwaka yitezwe kuba ku nshuro ya 43 mu mwaka wa 2024.

Ayo makuru yamenyekaniye mu Nteko Rusange ya 41 ya Shelter Afrique iteraniye mu Mujyi wa Victoria Falls muri Zimbabwe, kuva ku wa 22 kugeza ku ya 30 Nyakanga 2022.

Ni inama muri uyu mwaka iteranye ku nsanganyamatsiko ijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kurinda ibidukikije byubakwa,  yagiye yifashishwa mu guhererekanya amakuru ku mugabane w’Afurika mu bafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa.

Mu myaka ibiri ishize, icyorezo COVID-19 cyatumye Isi yose yibanda ku gutekereza ku Isi y’ahazaza, ari na cyo gihe Isi yabonye impinduka zidasanzwe mu mihindagurikire y’ikirere.

Mu nama y’uyu mwaka, ibihugu bigera kuri 46 by’Afurika birimo kwigira hamwe uko byakomeza gushyiraho ingamba zigamije gukumira no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu kubaka ibikorwa remezo bitangiza ibiduikije kandi bigira uruhare mu guhangana n’izo ngaruka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44