Abatuye Umujyi wa Musanze basabwe kubaka amagorofa

Abatuye Umujyi wa Musanze basabwe kubaka amagorofa

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru burashishikariza abatuye Umujyi wa Musanze kubaka amagorofa, buvuga ko nta gihombo bazahura na cyo, ndetse ikaba ari nayo nzira yo kurushaho kuzamura iterambere ry’ubucuruzi no gukoresha neza ubutaka muri uyu Mujyi ukomeje kwaguka ku muvuduko wihuse. 

Abubatse amagorofa muri uyu mujyi ntibabuze abakiliya, kuko ibyumba by’ubucuruzi bijya kuzura bifite ababikoreramo.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, avuga ko kubaka amagorofa bituma hazigamwa ubutaka kubera ko uko abantu biyongera ubutaka bugenda buba buke, ndetse bikaba byongerera abashoramari inyungu.

 Yagize ati: “Kubaka amagorofa bituma dukoresha neza ubutaka, cyane cyane ku bibanza bito, kandi abazubaka bashobora kubona inyungu kubera ko ibyumba by’ubucuruzi cyangwa iby’aho gutura biboneka ku buryo bwihuse. Ndashishikariza abashoramari n’abaturage gukomeza gushora imari mu nyubako ndende kugira ngo bazamure iterambere n’ubwiza bw’Umujyi wa Musanze.”

Jean Bosco Nshimiyimana, umwe mu bashoramari wubatse igorofa rigeretse gatandatu mu Mujyi wa Musanze, avuga ko kubaka igorofa byamuhaye inyungu.

Yagize ati: “Kubaka igorofa byatumye abakodesha baboneka byihuse, ubu inyubako yanjye irimo ubucuruzi bwuzuye.”

Mukamwezi Aline Uwase, na we wubatse igorofa rikorerwamo imirimo itandukanye, ati: “Ibyumba by’ubucuruzi birimo gukodeshwa neza. Ubu ndabona ko gushora imari mu nyubako ndende bifite inyungu kandi bifasha mu iterambere ry’umujyi.”

Theonas Tugengwenayo, Perezida w’Itsinda rishinzwe kuvugurura Umujyi wa Musanze, avuga ko urugendo rwo kuvugurura umujyi rumaze imyaka irindwi.

Yagize ati: “Buri wese yasabwe kubaka igorofa, kuko nta muntu wakubaka atageretse. Mu cyiciro cya mbere cyatangiye mu 2017, ibibanza 46 byatangiye kubakwa 31 muri byo byaruzuye kandi bikorerwamo ibikorwa bitandukanye. Kuri iki gihe, mu cyiciro cya kabiri tuzataha muri Gashyantare 2026 cyari kigizwe n’inzu 26, ubu 21 zaruzuye. Ikindi cyiciro cya gatatu kizatangira gutahwa mu mwaka wa 2029.”

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bushimangira ko kubaka amagorofa ari uburyo bwo kugabanya ubucucike bw’abantu, gukoresha neza ubutaka, no gukomeza kwagura ubukungu n’ubwiza bw’Umujyi wa Musanze.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44