Urubyiruko mu ngamba zo gushaka ibisubizo birwugarije ku isoko ry’umurimo

Urubyiruko mu ngamba zo gushaka ibisubizo birwugarije ku isoko ry’umurimo

Gahungu Lambert w’imyaka 30, ni umwe mu rubyiruko rwiyemeje gushakira ibisubizo ubushomeri n’ibibazo byugarije isoko ry’umurimo binyuze mu bushakashatsi bwifashishije ikoranabuhanga no guhanga udushya no kuducuruza.

Gahungu washinze ikigo “Tajyire Group”, gicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali, kimaze guha akazi abarenga 1000 avuga ko yiyemeje gushyira mu bikorwa politiki ya Leta yo guteza imbere ubukungu n’ubucuruzi, kwihangira imirimo, gukora ibicuruzwa bishya no guhanga udushya.

Nyuma y’amezi akabakaba atanu ashinze ishuri ryigisha gukanika telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga; ubu yafunguye  icyumba kizajya gikorerwamo ubushakashatsi n’abo banyeshuri hagamijwe guhanga udushya no kutubyaza umusaruro.

Leta y’u Rwanda yemeje politiki  yo guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato n’udushya, igamije guhindura ubukungu bw’igihugu bushingiye  ku bumenyi n’ikoranabuhanga, binyuze mu gushyigikira ibigo bito n’ibiciriritse (MSMEs), kwihangira imirimo, no guhanga udushya dushobora gukemura ibibazo biri ku isoko.

Yiyemeje  gushyira imbaraga mu guhugura urubyiruko binyuze mu bigo by’ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga (TVET) kugira ngo ruzabashe guhatana ku isoko ry’umurimo rigezweho.

Agaruka ku ngamba yafashe mu guhangana n’ibibazo byugarije isoko ry’umurimo, Gahungu yagize ati:” Twafunguye ishuri ryigisha ibyo dukorera mu isoko ariko kuri ubu twafunguye icyumba cy’ubushakashatsi ibyo byose tubihuriza hamwe kugira ngo tugabanye ibibazo byari bihari mu myaka yashize.”

Yongeyeho ikibazo  cy’ingutu abona cyugarije Afurika ari ugukoresha udushya twahangiwe ku yindi migabane  kandi na bo bifitemo ubwo bushobozi. Yongeyeho ati: “Muri Afurika ntabwo duhanga udushya ngo tubashe no kuducuruza ariko hano tuzajya duhanga udushya tunadukorere hano tunacururizwe no muri iri soko.”

Mu bihe bitandukanye Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ishishikariza kenshi urubyiruko guhangira Afurika ikoranabuhanga aho guteza imbere iry’ahandi.

Mu mwaka ushize Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula  ubwo yari mu gikorwa kigamije gutoza urubyiruko kuba abayobozi beza b’ahazaza ndetse no guhanga udushya  yasabye urubyiruko gutinyuka no guharanira gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga udushya.

Ni mu gihe no mu myaka ine ishize mu biganiro by’urubyiruko byiswe  ‘Africa Expects Youth Series’ Ingabire yabwiye abitabiriye inama  ya “Africa Expects Youth Series” ko ikoranabuhanga atari iry’abaherwe ko n’Abanyafurika bakwiriye guhaguruka bakaribyaza umusaruro.

Yagize ati “Ikoranabuhanga ntabwo ari iry’abaherwe gusa. Twakabaye twibaza icyo twakwikorera aho kwibaza icyo turi gukorera Afurika, kuko Afurika ni twe. Dukeneye kuva mu cyiciro cy’abakoresha ikoranabuhanga tukajya mu cyiciro cyo gukora iryacu tukanariteza  imbere.”

Urubyiruko mu ikoranabuhanga rugenda  rwiyongera binyuze mu mishinga itandukanye ya Leta n’abafatanyabikorwa aho hari gahunda yo kurema inzobere mu ikoranabuhanga zigera ku bihumbi 20 binyuze mu mishinga nka Digital Talent Program (DTP).

Icyumba cy’ubushashatsi cya Tajyire Electronics
Gahungu Lambert washinze Tajyire Electronics Group yiyemeje kugira uruhare mu guhangana n’ibibazo byugarije isoko ry’umirimo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44