Abayobozi badakora neza ntibakwiye guhembwa-Minisitiri w’Intebe Dr.Nsengiyumva

Abayobozi badakora neza ntibakwiye guhembwa-Minisitiri w’Intebe Dr.Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva Justin, yasabye abaturage kujya bibutsa abayobozi kubakemurira ibibazo bafite byaba na ngombwa bakabashyiraho igitutu, ashimangira ko umuyobozi udakora neza adafite uburenganzira bwo guhembwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama, ubwo yifatanyaga n’abaturage babarirwa mu magana bo mu Murenge wa Gahini, mu Karere ka Kayonza, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2026.

Muri uwo muganda, abayobozi n’abaturage bafatanyije mu gusana umuhanda wa Kahi–Giperefe ufite uburebure bwa kilometero 19, uhuza Imirenge ya Gahini na Mwiri. Uwo muhanda wo mu cyaro ufite akamaro kanini ku bahinzi n’aborozi, kuko uborohereza kugeza umusaruro wabo ku masoko atandukanye.

Agace ka Kahi kagira uruhare rukomeye mu musaruro w’amata, kuko gatanga litiro zisaga ibihumbi 45 z’amata ku munsi ajyanwa mu Ikusanyirizo ry’amata rya Kahi.

Dr Nsengiyumva yasabye abaturage gukomeza gusigasira ibikorwa remezo ndetse anavuga ko bakwiye gukora ibishoboka byose bakiteza imbere, aho yavuze ko umuganda ari ingirakamaro kuko iyo hadakozwe ibikorwa remezo bihombya abaturage.

Ati: “Hari ukuntu amata atagera ku ikusanyirizo umworozi agahomba, iyo mukoze umuganda muba mugize icyo mumarira n’abandi bagenzi banyu”.

Yagarutse no ku kibazo cy’inzara iherutse kwibasira abaturage aho muri ako Karere ariko avuga ko byababaje Guverinoma y’u Rwanda ashimangira ko abayobozi bakwiye gufatanya n’abaturage kugira ngo icyo kibazo kitazongera kuba ukundi.

Ati: “U Rwanda ntabwo turi Igihugu abaturage bakwiye kugira inzara, n’ibindi bihugu iyo bagize inzara turabafasha.”

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda batarangwa no gusabiriza kandi ko ugeza aho ataka ko ashonje biba ari ukuri kandi ko bikwiye ko imishinga ihari y’iterambere igomba kubafasha mu gukemura ibibazo byo kubura ibiribwa.

Ati: “Iyi mishinga ni iyanyu niba idakora neza mujye mubivuga hakiri kare. Ibi bikorwa remezo ni ibyanyu abayobozi mudushyireho igitutu, niba tudakora neza nta burenganzira dufite bwo guhembwa. ntabwo dufite bwo kugenda muri ziriya modoka, ni mwebwe rero mukwiye kutubwira, ntimukarebe ngo mwicecereke tujye tubimenya hakiri kare, tubikemure.”

Yakanguriye abaturage gukoresha urubuga rwiswe Mbaza, rwashyizweho na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hagamijwe gufasha abaturage kumenyekanisha ikibazo bafite kigakemuka.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gushyiraho imishinga y’iterambere ifasha by’umwihariko abagore n’urubyiruko kugira ngo biteze imbere.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyuma Justin yIfatanyije n’abaturage ba Kayonza mu muganda rusange usoza ukwezi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44