Bizimana Djihad yatandukanye na Al Ahli Tripoli yari amazemo umwaka

Bizimana Djihad yatandukanye na Al Ahli Tripoli yari amazemo umwaka

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Bizimana Djihad yatandukanye na Al Ahli Tripoli SC yo muri Libya yari amaze umwaka akinira.

Byatangajwe na nyirubwite mu Ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ashimira iyi kipe ibihe byiza yahagiriye.

Ati “Ndashaka gushimira buri wese muri iyi kipe ku mahirwe nahawe yo kuba umwe mu bayigize. Byari byiza kubana n’abakinnyi b’abahanga, abatoza ndetse n’abafana b’igitangaza.”

“Nshimira ubufasha mwampaye, amasomo, ubunararibonye nungutse mu gihe nari hano. Nifurije ikipe ibyiza mu gihe kizaza.”

Bizimana yageze muri iyi kipe avuye muri Kryvbas Kryvyi Rih yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine yari amazemo umwaka n’igice, asangayo mugenzi we w’Umunyarwanda, myugariro Manzi Thierry.

Muri uyu mwaka yari amaze yafashije
Al Ahli Tripoli kwegukana ibikombe bitatu, ari byo Shampiyona, Libyan Cup batwaye ku nshuro ya munani n’igikombe cya Libyan Super Cup.

Bizimana Djihad yatandukanye na Al Ahli Tripoli SC yari amazemo umwaka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44