Perezida wa Togo yatangiye uruzinduko mu Rwanda 

Perezida wa Togo yatangiye uruzinduko mu Rwanda 

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Oliver Nduhungirehe.

Perezida wa Togo Faure Gnassingbé yaherukaga mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ku wa 18-19 Mutarama 2025, bigamije kurushaho kwimakaza umubano w’ibihugu byombi. 

Urwo ruzinduko rwaranzwe n’ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubuhinzi, ubukungu butangiza ibidukikije, ishoramari, n’umutekano w’Akarere. 

Icyo gihe Perezida Gnassingbé na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bagiranye ibiganiro byibanze ku gushima ubushuti bw’igihe kirekire n’ubutwererane burambye hagati y’ibihugu byombi. 

Perezida Gnassingbé yagaragaje icyizere cy’umusaruro w’uruzinduko rwe mu Rwanda ashimangira ko rwarushijeho gushimangira ubutwererane kandi rutegura ubufatanye buhoraho bugiririra akamaro abaturage b’ibihugu byombi.

Perezida Kagame na we yavuze ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye umubano rufitanye na Togo kandi rwiteguye kurushaho kwagura inzira z’ubutwererane. 

Ati: “Dufatanyije dushobora kugera ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza birushijeho kuba byiza no guharanira amahoro mu Karere kacu.”

Abakuru b’Ibihugu bombi biyemeje kurushaho kwimakaza umubano ndetse no gukomeza gukorana mu ntego z’iterambere ibihugu byombi bihuriyeho. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44