Gatsibo: Amashyiga arondereza ibicanwa 70,000 azafasha kubungabunga ibidukikije

Gatsibo: Amashyiga arondereza ibicanwa 70,000 azafasha kubungabunga ibidukikije
Ndatimana Patrice Umuhuzabikorwa w’Umushinga RPP ugiye kubakira abaturage bo mu Karere ka Gatsibo amashyiga ya Cana rumwe 70,000 (Foto Akarere ka Gatsibo)

Mu Karere ka Gatsibo hatangijwe umushinga uzaha abaturage amashyiga arondereza ibicanwa 70,000, azafasha kubungabunga ibidukikije, ukaba uzamara imyaka itatu.

Umushinga ‘Rwanda for Peace and Progress’, RPP ugiye guha abaturage amashyiga arondereza ibicanwa,’ Cana rumwe’ mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Mu gihe cy’imyaka 3, Umushinga wa Rwanda for Peace and Progress (RPP) uzatanga amashyiga ya rondereza yubakiye agera ku ibihumbi 70 azahabwa abaturage bari mu kiciro cya 1, 2 n’icya 3 cy’Ubudehe bo mu Karere ka Gatsibo.

Ndatimana Patrice, Umuhuzabikorwa wa RPP yatangaje ko uwo mushinga ugamije kubungabunga no kurengera ibidukikije ugiye gutangira gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka wa 20022-2023.

Ati: “Ishyiga tugiye gutanga ni Cana rumwe ku buryo buvuguruye rigabanya ibicanwa ku kigero gifatika, iri shyiga rikoresha ibicanwa bike, risohora umwotsi muke utazangiza ikirere n’ubuzima bw’umuntu, rizafasha abaturage kuzigama amafaranga bakoreshaga bagura inkwi bakaba bayakoresha ikindi.”

Visi Meya Sekanyange Jean Leonard (hagati) avuga ko ubwo buryo buzafasha abaturage kubungabunga ibidukikije (Foto Akarere ka Gatsibo)

Ndatimana yongeyeho ko amashyiga ya rondereza azafasha abaturage gukoresha ibicanwa bike kandi bihendutse, isuku no kurengera ibidukikije.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Léonard, yavuze ko ayo mashyiga azafasha  mu gukoresha  ibicanwa  bike, bityo ibidukikije bikaba bibungabunzwe ndetse no kurengera ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati: “Izi rondereza zije kudufasha ko abaturage bacu bakoresha ibicanwa bike, icya kabiri ni uko zirengera ibidukikije ndetse n’abantu ku giti cyabo ntizibagiraho ingaruka kuko nta myotsi zizana, zije rero ari igisubizo ku baturage bacu.”

Umwe mu batangiye gukoresha iryo shyiga yavuze ko byagabanyije ibicanwa ku buryo bufatika kuko ubu akoresha inkwi nke agereranyije n’iziko risanzwe ritarondereza ibicanwa, ibyo bikaba bizamufasha kuzigama amafaranga yari asanzwe agura inkwi.

Ni umushinga uzakorera mu Mirenge yose (14) y’Akarere ka Gatsibo. Abazahabwa ayo mashyiga uruhare rwabo ni ukuba bafite amatafari y’inkarakara 12, amazi, icyondo n’amase yo gukurungira aho rizubakirwa. Kuyubaka bizakorwa n’urubyiruko ruzahabwa akazi rwishyurwe n’umushinga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hashyizweho urubuga ruzahuza abafite ubumuga n’abatanga akazi 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:39
  2. Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:29
  3. APR FC yanyagiye Musanze FC ikomeza kuzamuka ku rutonde  25 Ugushyingo 2026 Saa 21:26
  4. Hagaragajwe icyagabanya igihombo giterwa n’umusaruro w’ibihingwa wangirika mu Rwanda 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:22
  5. RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda kubera ubutumwa bwa Gen Muhoozi 25 Ugushyingo 2026 Saa 20:57