Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Kayonza: Bakiranye akanyamuneza isoko rya miliyoni 63 Frw

Kayonza: Bakiranye akanyamuneza isoko rya miliyoni 63 Frw

Abaturage bo mu Kagari ka Buhabwa, Umurenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza, bakiranye akanyamuneza Isoko rya Buhabwa bishimira ko ryubatswe mu buryo bugezweho ritwaye akayabo ka miliyoni zisaga 63 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abo baturage bahamya ko iryo soko rigiye kurushaho kunoza imikorere yabo kuko rigiye kubarinda imvura n’ivumbi byangizaga ibicuruzwa byabo.  

Abacururizaga ku garozi bahamya ko bacuruzaga mu bihe izuba rihumbye ndetse n’imvura yagwa bakazinga ibicuruzwa bakajya kugama, ibyo byose bikaba byatumaga badakora mu buryo butanga umusaruro.

Twizerimana Sandrine ucuruza ibirayi yagize ati: “Turashima cyane isoko ryiza ryuzuye inaha kuko rigiye kutubera igisubizo gikomeye ku mikorere yacu. Ubusanzwe imikorere  yatugoraga cyane; mu gihe cy’imvura twanyagirwaga rimwe na rimwe tukanura tukajya gushaka aho twugama. Muri uko kwanura hari abafite ibicuruzwa byangirikaga binyanyagira mu nzira ibindi bikangizwa n’amazi. Ikindi ni imvune zo kuba wakoze urugendo uza mu isoko imvura ikagucyura udacuruje.”

Nyiranziga Dorothea na we yagize ati: “Ni amashimwe akomeye cyane ku buyobozi bwacu bukomeje kutugezaho iterambere pe! Ubundi inaha twahitaga ku ishyamba cyangwa kuri pariki. Wasangaga ‘ubuzima bwose ari ugukoboka kubera kutagira bimwe mu bikorwa remezo. Nk’aha twaremeraga isoko twacunganaga no kuza ku kagoroba izuba rihumbye kubera kuritinya no guhunga ivumbi. Ubu rero icyizere ni cyose ku kunoza imikorere tubikesha iri soko rigezwwho twubskiwe.”

Yakomeje ahamya ko ubu bakuwe mu bwigunge kuko uretse iryo soko rije ryiyongera ku muriro wamashanyarazi, amashuri n’ibindi bikorwa remezo binyuranye birushaho kunoza imibereho yabo.

Ati: n”Uubuse urumva tutamaze gusobanuka? Mujye mutugereza amashimwe kuri Leta izirikana buri Munyarwanda ikamugezaho ibimufasha guhindura imibereho.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundi buvuga ko iri soko ryubatswe rigiye guhindura byinshi birimo imikorere y’abarena isoko ariko rikabafasha mu gutuma Santeri ya Buhabwa irushaho Kugira isura nziza.

Philippe Uramutse, ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Murundi, agira ati: “Icya mbere igikorwa nk’iki kiba gituma santeri ikura kandi ikagira isura nziza. Ikiremereye cyane ariko ni ugutuma abaturage bacu babona ko ibikorwa biba ahandi na bo bibabereye. Bagakorera ahantu heza bagacuza neza bakinjiza kandi bakaninjiriza Igihugu.”

Akomeza ahamya ko iyo umuturage abona ibyo akeneye bituma yiyumva nk’umunyagihugu witaweho, utaribagiranye bityo n’urukundo rw’Igihugu cye ntirucogore.

Iri soko rya Buhabwa rigizewe n’aho gucururuza hakwakira abacuruzi 60 bafite aho kubika ibicuruzwa byabo, rikagira ubwiherero bwubatse neza ndetse n’ikimpoteri cya kijyambere gifite umwanya w’ahajya imyanda ibora n’itabora.

Ni isoko ryubatswe mu gice cyatujwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arikona bwo habanziriza ibikorwa by’ubworozi kugeza mu 2008 ubwo ibyo bice byaturwaga cyane kubera igikorwa cy’isaranganya ry’ubutaka.

Abatuye i Mirama bagaragaza akanyamuza kubera isoko bubakiwe.
Abacururizaga hanze bagiye gucururiza ahasakaye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 10
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 15
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 16
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 16
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 19