Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Bonnie Mugabe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA

Bonnie Mugabe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagize Bononie Mugabe Umunyamabanga Mukuru, asimbuye Mugisha Richard wari kuri uwo mwanya by’agateganyo abifatanya no kuba Visi Perezida waryo  ushinzwe Tekinike.

FERWAFA yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025 mu itangazo yashyize ahagaragara rigaragaza ko Mugabe azatangira imirimo yahawe kuva tariki ya 1 Ukuboza 2025.

Iti: “Komite Nyobozi ya FERWAFA iramenyesha Abanyarwanda bose n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko Bonnie Mugabe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, guhera tariki ya 1 Ukuboza 2025.”

Mugabe afite ubunararibonye mu bijyanye n’umupira w’amaguru, yakuye mu kazi yakoze, haba  mu itangazamakuru rya siporo, mu nshingano zitandukanye muri FERWAFA, mu Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) no muri FIFA.

Bonnie Mugabe yari asanzwe ari Umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ushinzwe Umutekano ku bibuga.

Uyu mugabo yakoze imyaka irindwi muri FERWAFA aho yatangiye ashinzwe itangazamakuru, aba Umuvugizi wayo abifatanya no kuba ushinzwe itangazamakuru muri CECAFA na CAF, aba no mu ishami rishinzwe amarushanwa.

Bonnie Mugabe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu ( Master’s Degree) mu bijyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru, yakuye muri Kaminuza ya Leicester mu Bwongereza, akaba ari amasomo  atangwa ku bufatanye bw’ikigo cya CIES n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 10
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 15
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 16
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 16
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 19