Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Musanze: Gutera imigano ku nkengero za Mukungwa byabarinze imyuzure yabangirizaga 

Musanze: Gutera imigano ku nkengero za Mukungwa byabarinze imyuzure yabangirizaga 

Abaturage bo mu Mirenge ya Rwaza na Muhoza mu Karere ka Musanze baratangaza ko gahunda yo gutera imigano ku nkengero z’uruzi rwa Mukungwa yahinduye byinshi mu mibereho yabo, nyuma y’uko uru ruzi rukunze kubangiriza imyaka n’ibishanga kubera  imvura n’isuri byatezaga imyuzure mu myaka yabo.

Abo baturage babwiye Imvaho Nshya ko nyuma yo gusobanukirwa ko bakwiye kwishakira ibisubizo bakumira ayo mazi byatumye ibihombo yabatezaga bihagarara.

Mukamana Devota, umuhinzi wo mu murenge wa Rwaza, avuga ko mbere yo gutera imigano, imirima yabo yahoraga mu kaga.

Yagize ati:“Imvura iyo yagwaga cyane, Mukungwa yaruzuraga igasatura inkombe zigatwarana n’imirima yacu.

Narababaye  kuko imyaka yanjye y’ibishyimbo n’ibirayi yagendaga yangirika  buri mwaka. Ariko kuva aho dushyiriyeho umugano, isuri yaragabanutse, imyaka ikura neza kandi tubona umwuka mwiza uva mu mugano.”

Nzitonda Jean Pierre wo mu Murenge wa Muhoza, na we avuga ko ubu bafite ubwishingizi karemano bw’imigano ibafasha gutuza.

Yagize ati:“Twigeze kubona imivu y’amazi isatira ibishanga byacu ku buryo twatekerezaga ko nta gihingwa kizongera kuhamera. Ubu umugano uturinda guterwa  n’amazi kandi ufata  ubutaka.

Twatangiye kubona umusaruro mwiza kurusha mbere, ndetse hari n’aho twongeye gutera imboga n’imbuto twari twararetse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, ashima uruhare rw’abaturage mu kubungabunga uruzi rwa Mukungwa, anavuga ko gahunda yo gutera imigano ifite inyungu nyinshi ku bidukikije no ku bahinzi.

Yagize ati:“Uruzi rwa Mukungwa rwari rumaze igihe rwangiriza abaturiye inkombe zarwo, rukangiza ibishanga n’ubutaka bw’abaturage.

Ubu twamaze gutera imigano ku birometero birenga 12 ku nkengero zarwo, kandi tumaze kubona impinduka zifatika.

Imigano ifata ubutaka, igabanya isuri, ikongera ubwinshi bw’amazi mu butaka kandi igaha abaturage umwuka mwiza.”

Nsengimana akomeza avuga ko umusaruro w’abahinzi wiyongereye kuko ubutaka butakimeze nk’ubwo amazi yatwaraga  buri mwaka.

Ati:“Tubasaba gukomeza kurinda, gutera no kwagura imigano ku nkengero z’uruzi. Ni umutekano wabo, ni ejo heza h’ubuhinzi bwabo, ni ugukomeza kubungabunga ibidukikije. Turi kumwe n’abaturage muri iyi gahunda, kandi tuzayikomeza kugeza hose.”

Abaturage bishimira ko imigano kandi watumye amazi ya Mukungwa akomeza gusa neza aho n’abakerarugendo baza kuhatemberere kubera amahumbezi aterwa n’imigano ikikije uyu mugezi.

Abahinga mu nkengero za Mukungwa imyaka imeze neza kubera umugano
Umugano wafashe neza amazi ku mugezi wa Mukungwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 11
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 15
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 16
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 16
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 20