Perezida Kagame yayoboye inama y’ubutegetsi ya 12 ya Smart Africa

Perezida Kagame yayoboye inama y’ubutegetsi ya 12 ya Smart Africa

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama ya 12 y’Ubutegetsi ya Smart Africa yagarukaga ku ngingo z’ingenzi zirimo; ubwenge buhangano, (Artificial Intelligence) n’imirimo ikomeje gukorwa na Smart Africa Alliance.

Mu nama yabereye i Conackry muri Guinea, Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye hagati ya za Guverinoma, inganda, amashuri n’abafatanyabikorwa mu iterambere ari byo bizongerera Afurika imbaraga mu kugera ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Yavuze ko kudindira kwa buri bikorwa bigira ingaruka kuri Afurika ariko umuhate n’imbaraga byihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyiyemejwe.

Perezida Kagame yagize ati:” Reka dukomeze dushyire hamwe.”

Yongeyeho ko igipimo nyacyo cy’iterambere kizagaragazwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishinga kugira ngo haboneke umusaruro ufatika.

Ikindi kandi, Perezida Kagame na mugenzi we wa Guinea, Mamadi Doumbouya basuye aho u Rwanda rwamurikiye ibikorwa by’udushya rwahanze mu ikoranabuhanga, mu nama ku iterambere ry’Ikoranabuhanga muri Afurika, Transform Africa Summit 2025.

Ku wa 12 Ukwakira 2025, Perezida Kagame yifatanyije na Perezida w’icyo gihugu, Gen Mamadi Doumbouya mu muhango wo gutangiza Inama Mpuzamahanga yo guteza imbere ikoranabuhanga, Transform Africa Summit 2025 (TAS2025).

Ni inama yahurije hamwe abayobozi b’ibihugu, inzobere mu ikoranabuhanga n’abashoramari bo ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka irenga icumi hatangijwe iyi nama bwa mbere i Kigali, mu gihe impinduramatwara mu ikoranabuhanga yatangijwe ku Isi hose, ashimangira ko icyo gihe u Rwanda rwabonye amahirwe yo kubaka urwego rw’ikoranabuhanga rukomeye.

Transform Africa Summit 2025 ni urubuga rutanga amahirwe yo kungurana ibitekerezo biganisha ku bukungu muri Afurika.

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama ya 12 y’Ubutegetsi ya Smart Africa
Perezida Kagame na mugenzi we wa Guinea, Mamadi Doumbouya basuye aho u Rwanda rwamurikiraga ibikorwa by’udushya rwahanze mu ikoranabuhanga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hashyizweho urubuga ruzahuza abafite ubumuga n’abatanga akazi 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:39
  2. Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:29
  3. APR FC yanyagiye Musanze FC ikomeza kuzamuka ku rutonde  25 Ugushyingo 2026 Saa 21:26
  4. Hagaragajwe icyagabanya igihombo giterwa n’umusaruro w’ibihingwa wangirika mu Rwanda 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:22
  5. RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda kubera ubutumwa bwa Gen Muhoozi 25 Ugushyingo 2026 Saa 20:57