Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Amavubi U17 yerekeje muri Ethiopia kwitabira CECAFA (Amafoto)

Amavubi U17 yerekeje muri Ethiopia kwitabira CECAFA (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” y’abatarengeje imyaka 17 y’abahungu yerekeje muri Ethiopia gukina CECAFA U-17 izatangira guhera tariki ya 15 Ugushyingo kugeza ku ya 2 Ukuboza 2025.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, ni bwo itsinda rigari ririmo abakinnyi n’abatoza bahagurutse mu Rwanda berekeza Addis- Abeba bayobowe na Komisieri ushizwe iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri FERWAFA Kanamugire Fidele.

Mbere yo guhaguruka ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025, iyi kipe yashyikirijwe ibendera ry’Igihugu na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice abasaba kwitwara neza bagahesha ishema Igihugu muri iri rushanwa.

Ati: “Mugiye guhagarira Igihugu atari ukugihagararira gusa ngo bababone ariko mukore amateka, mukagira inzozi zo kwitwara neza nkuko bagenzi banyu babikoze mu myaka yashize.” 

Amavubi U17 ari mu itsinda rya mbere hamwe na Ethiopia, Somalia, Kenya na Sudani y’Epfo.

Amakipe atatu azitwara neza muri CECAFA U17 azahita abona itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2026.

Abakinnyi 24 berekeje muri Ethiopia

Abanyezamu ni Irakiza Don Divin, Habimana Jacques na Inezaye Prince Gedeon.

Ba myugariro harimo Niyonzima Muhundi, Shyaka Khalifa, Niyompano Pacifique, Gisubizo Pacifique, Ishimwe Fred, Judah Fisher Anderson na Mukiza Cyusa Lanny.

Abakina hagati ni Karibu Gustave, Gisubizo Patrick, Micomyiza Nobert, Ntwali Sharif, Dushime Jean Claude na Musabyimana Joseph.

Ba rutahizamu hagiye Kwihangana Elyse, Mugunga Daniel, Uwizeye Remy Bienfaiteur, Iradukunda Patrick, Nshimiyimana Olivier, Bizimana Umugiraneza Didier, Bagabo Enzo na Jayden Shema Heylen.

Kanamugire Fidele ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru ni we uyoboye itsinda ry’Amavubi muri Ethiopia
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda bashyikirijwe ibendera basabwa kwitwara neza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 12
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 16
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 17
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 17
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 21