Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Umuhanzi Kitoko mu nzira zo kugaruka gutura mu Rwanda

Umuhanzi Kitoko mu nzira zo kugaruka gutura  mu Rwanda

Umuhanzi uri mu baryoheje ibihe by’abakunzi by’umuziki nyarwanda Kitoko Bibarwa yaciye amarenga ko mugitondo ku cyumweru tarikiya 9 Ugushyingo 2025 azaba yasesekaye mu Rwanda.

Uyu muhanzi agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka igera muri 12 yari amaze mu Bwongereza aho yigaga anabifatanya n’akazi.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yanditse ati: ” Ejo mu gitondo, mu kirere cy’i Kigali. London tuzasubira, Kandi warakoze kuri buri kimwe.”

Ni urugendo aherutse gutangaza ko anejejwe no kurukora kuko azaba aje gukomereza ubuzima bwe mu Rwanda ariko kandi akazanataramana na Davido mu gitaramo afite tariki 05 Ukuboza 2025.

Kitoko yerekeje mu Bwongereza ku wa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza. Yaje kugaruka mu Rwanda tariki 12 Nyakanga 2017 azanywe no gutanga umusanzu we mu kwamamaza Perezida Kagame mu matora yabaye muri uwo mwaka.

Kitoko yakunzwe anamenyekana mu ndirimbo nka Rurabo, Ikiragi, Agakecuru, Mama n’izindi zakunzwe n’abatari bake.”

Kitoko waherukaga mu Rwanda 2017, yagaragaje ko ejo saa 7:00 za mugitondo azaba ageze i Kigali

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 12
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 16
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 17
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 17
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 21