Pamella wa The Ben yatangiye imyitozo ngororamubiri nyuma yo kubyara
Umugore w’Umuhanzi The Ben, Uwicyeza Pamella yagaragaje ko yatangiye imyitozo ngororamubiri nyuma y’igihe cy’amezi umunani, bibarutse imfura.
Birasanzwe ko akenshi iyo abagore bamaze kubyara imiterere yabo ihinduka ndetse abenshi bikabagora kuba basubira uko bahoze bateye mbere yo gutwita no kubyara ariko kandi hari bake bashobora kurwana iyo ntambara nubwo abenshi muri bo bakunze kuvuga ko biba bitoroshye.
Abinyujije kuri Instagram ye Uwicyeza yagaragaje agace k’amashusho arimo guterura akuma gato.
Yabiherekesheje amagambo agara ati: “Ntabwo byoroshye nk’uko mubibona.”
The Ben na Pamella bibarutse imfura yabo, mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2025, avukira mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.
Gahunda y’imyitozo irinda impinduka z’umubiri nyuma yo kubyara si Uwicyeza wenyine uyiyobotse kuko ayitangiye nyuma y’ibyamamare bitandukanye byabigize umuco barimo na Butera Knowless wigeze kugaragara na we ayikora.
Mu biganiro bitandukanye yagiye akora umuhanzikazi Butera Knowless yavuze ko ibanga akoresha kugira ngo akomeze kugira imiterere myiza (atembe itoto) ari ukwitwararika no gukora imyitozo ngororamubiri ndetse no kurangwa n’ikinyabupfura mu mirire.
Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko gukora imyitozo ngororamubiri nyuma yo kubyara bishobora gufasha umubyeyi kugarura imbaraga z’umubiri, gusubirana imbaraga z’imikaya no kongera ingufu.
Bakomeza bagaragaza ko harimo no kunoza ibyiyumvo by’umubyeyi ndetse binafasha kugabanya ibiro, bikanatuma umubyeyi asinzira neza, kuko bimufasha kugabanya umunaniro no kwirinda indwara y’agahinda gakabije kibasira abagore nyuma yo kubyara.
Gusa nanone bakavuga ko ari ngombwa gutangira buhoro no kugisha inama muganga mbere yo gutangira gahunda nshya y’imyitozo ngororamubiri.
The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, nyuma y’ibirori byabaye mu Ukwakira 2021, ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo bakemeranya kubana akaramata.


