Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Kimonyi basaba kubarirwa imitungo yangijwe n’imihanda yaciwe mu masambu yabo

Kimonyi basaba kubarirwa imitungo yangijwe n’imihanda yaciwe mu masambu yabo

Abaturage bo mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze baravuga ko bari mu gahinda batewe n’uko imashini zashyizwe mu masambu yabo mu rwego rwo gukora imihanda y’iterambere zabangirije imyaka, ibiti by’imbuto ndetse n’inzu, nyamara ntibahabwe ingurane.

Bavuga ko ubuyobozi bwabemereye iterambere binyuze mu mihanda, ariko uko bikorwa biri kubasiga mu icuraburindi kuko batabaruwe cyangwa ngo bahabwe ingurane.

Ikindi kibabaza ngo ni amafaranga ibihumbi 350 basabwa kuzishyura imashini zakoze imihanda mu mitungo yabo.

Nyirangwijabanzi Therese ufite imyaka 85, avuga ko imashini zaje zica umuhanda mu murima urimo imyaka ye nk’ibirayi, ibigori n’amasaka, n’ibiti by’avoka.

Yagize ati: “Baje bavuga ko bagiye gukora umuhanda, batangira guca mu mirima yacu batabanje kutubwira igihe cyangwa uko tuzishyurwa. Ibirayi byari biteye neza barabirimbuye byose, […]  tekereza ko bantemeye ibiti by’avoka 10, sinshoboye kujya guca inshuro nifuza ko bampa ingurane.”

Bizimana Damascene, we avuga ko inzu ye n’ubwiherero byasenywe n’imashini, ariko kugeza ubu nta ngurane arahabwa nta n’uwaje kumubarira imitungo ye.

Yagize ati: “Inzu yanjye yari yubatswe ku buryo butari bunini, ariko yari ituye neza, ubu mba mu kazu k’agateganyo nubatse mu murima w’undi muntu. Ubuyobozi buvuga ngo ibyo byasenywe byari ku muhanda, ariko se umuntu yasigara he?”

Mukundufite Philomene, umubyeyi w’abana batanu, avuga ko bakomeje gusabwa gutanga amafaranga y’imashini ngo kuko umuhanda wazamuye agaciro k’amasambu yabo.

Yagize ati: “Batubwiye ko tugomba gutanga ibihumbi 350 kugira ngo twishyure imashini zakoreye hano. Ariko se umuntu wabuze n’aho akura ifunguro yabona ayo mafaranga ate? Ntiturwanya  iterambere, ahubwo turasaba ko ritatwica. Niba umuhanda ari uw’iterambere, ntukwiriye kudusiga mu gahinda no mu bukene.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Uwanyirigira Clarisse, yemera ko koko hari imihanda iri gukorwa mu Mirenge irimo Kimonyi, ariko asobanura ko hari itandukaniro hagati y’aho hubakwa site n’aho hubakwa imihanda isanzwe.

Yagize ati: “Iyo hakorwa site abaturage basabwa gutanga ubutaka bwabo kugira ngo hubakwe ibikorwa by’iterambere birimo n’imihanda. Ariko uwangirijwe ibikorwa remezo nk’inzu, ubwiherero, imyaka n’ibiti by’imbuto arabarurwa agahabwa ingurane.”

Ku bijyanye n’amafaranga y’imashini asabwa abaturage, yavuze ko ari ibihumbi 350, ajya yishyurwa n’abaturage bafite ubushobozi kuko ngo iyo mihanda iba ije kongerera agaciro amasambu yabo.

Ati: “Ni amafaranga ajya kuri ba rwiyemezamirimo bakoze imihanda, ariko ntabwo abaturage badafite ubushobozi bashyirwaho igitutu cyo kuyatanga.”

Abaturage basaba ko mbere yo gushyira mu bikorwa bene ibi bikorwa, habanza gukorwa igenagaciro ry’imitungo, bityo buri wese agahabwa ingurane ikwiye.

Abasaba ingurane harimo n’abo inzu zabo zasigaye ku gasi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 12
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 16
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 17
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 17
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 21