Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

AS Kigali yanganyije na Police FC muri shampiyona (Amafoto)

AS Kigali yanganyije na Police FC muri shampiyona (Amafoto)

AS Kigali yanganyije na Police FC 0-0 mu mukino wabimburiye indi y’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Ni imukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Ugushyingo 2025.

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yagiye kuwukina idafite Byiringiro Lague wakuwe mu bandi kubera imyitwarire mibi na Emmanuel Okwi urwaye.

Uwo mukino witabiriwe n’abantu bake cyane watangiye utuje cyane amakipe yombi yigana.

 Mu minota 30, Police FC yarushijeho gusatira ariko Ani Elijah na Kirongozi Richard ntibabyaze umusaruro amahirwe babonaga.

Ku munota wa 43 ‘ Ishimwe Christian yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina usanga Ani Elijah wari wenyine awuteye akurwamo n’ubwugarizi bwa AS Kigali.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu igice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje gusatira cyane arema uburyo bwo gutsinda ariko ntibubyanzwe umusaruro.

Ku munota wa 60’ Police FC yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ku mupira mwiza wahinduwe na Ishimwe Christian mu rubuga rw’amahina usanga Gakwaya Leonard wari wenyine imbere y’izamu awuteye ujya hejuru.

Ku munota wa 71, Ishimwe Christian wari umaze guhusha uburyo bw’igitego yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Kirongozi arawuhusha

Iminota 10 ya nyuma yihariwe cyane na Police FC yasatiraga cyane binyuze ku mpira yahindurwaga ku ruhande rw’iburyo ariko bagera imbere y’izamu bagakina byinshi bidakenewe.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yakomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo n’amanota 17 mu gihe AS Kigali yafashe umwanya wa 12 n’amanota atanu.

Indi mikino y’Umunsi wa Karindwi izakinwa ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2025  

Mukura VS vs Gasogi United saa 15:00

AS Muhanga vs Marines FC saa 15:00

Gorilla FC vs Amagaju FC saa 15:00

Etincelles vs Rutsiro FC saa 15:00

Musanze FC vs Gicumbi FC saa 15:00

APR FC vs Rayon Sports saa 15:00

Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yusuf, ni umwe mu bakurikiye uyu mukino
Ndayishimiye Didier ahanganye Ishimwe Dider
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles nawe yakurikuye umukino
Abapolisi bari baje gushyigikira ikipe yabo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 12
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 16
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 17
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 17
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 21