CECAFA U 17: U Rwanda rwamenye itsinda ruherereyemo

CECAFA U 17: U Rwanda rwamenye itsinda ruherereyemo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yisanze mu Itsinda A ry’imikino ya ‘CAF U17 AFCON CECAFA Region Qualifiers’ yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka.

Iri rushanwa rizabera muri Ethiopiahagati y’amatariki 15 Ugushyingo kugeza ku ya 2 Ukuboza 2025 rikinirwe ku bibuga bibiri bya Abebe Bikila Stadium na Dire Dawa Stadium.

Amavubi U17 yisanze mu itsinda rya mbere ririmo na Ethiopia izakira irushanwa, Kenya, Somalia, Sudani y’Epfo n’u Rwanda.

Itsinda rya kabiri ririmo B Uganda, Tanzania, Djibouti, Sudani n’u Burundi.

Amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda azahita abona itike ya ½ cy’irangiza mu gihe amakipe azagera ku mukino wa nyuma ari yo azahagararira aka karere mu mikino y’igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 27 kizakinwa mu mwaka wa 2026.

Amavubi U 17 itozwa n’umutoza Lumamba Sosthene imaze iminsi ikina imikino ya gicuti itandukanye yitegura iri rushanwa.

Abasore b’Amavubi bakomeje kwitegura CECAFA
Amavubi U17 azaba yitezwe muri Ethhiopia
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44