AVEGA-Agahozo yishyuriye Mituweli abantu 303, imiryango 20 yorozwa inka

AVEGA-Agahozo yishyuriye Mituweli abantu 303, imiryango 20 yorozwa inka

Ku Cyumweru taliki ya 3 Nyakanga 2022, ubwo hasozwaga iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuryango AVEGA-Agahozo wishyuriye ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) abantu 303 ushyikiriza Akarere ka Nyarugenge amafaranga y’u Rwanda 909,000, ndetse n’imiryango 20 yorozwa inka.

Icyo gikorwa cyo gusoza iminsi 100 yo kwibuka cyabereye mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, kikaba cyabimburiwe no gutaha inzu 8 zatujwemo imiryango y’abarokotse Jenoside, hanatangizwa gahunda yo kongera ubwiherero bwo mu nzu z’ababyeyi b’intwaza mu Mudugudu wa Nyarurenzi.

Umuyobozi w’umuryango AVEGA-Agahozo, Valerie Mukabayire avuga ko muri iyi minsi 100 intego bari bihaye ubwo bashingaga uyu muryango zimaze kugerwaho ku rugero bishimira, ashimira ingabo zari iza RPF Inkotanyi zarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda zikarokora n’Abatutsi bicwaga.

By’umwihariko Mukabayire yashimiye Madamu Jeannette Kagame mu bikorwa adahwema gukorera Intwaza mu ngo Impinganzima yabubakiye mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza Urujeni Martine, witabiriye igikorwa cyo gusoza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagaragaje ko nubwo hasojwe iyi minsi 100 yo kwibuka hataba hatangiye iyo kwibagirwa kuko Abanyarwanda bahora bibuka kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Yavuze ko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bazakomeza gushyira ingufu mu bikorwa byo gushyigikira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukurikirana Gahunda zigamije Ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse no guhana abakomeza kwinangira bakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) Batamuliza Mireille, yagaragaje ko kwibuka nyako ari uguharanira ko Jenoside itazongera kuba, guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda twubaka Umuryango uzira amacakubiri.

Yashimye Intwaza zatujwe mu Murenge wa Mageragere kuba zitaraheranwe n’agahinda zikaba zikomeje kwiyubaka, akangurira urubyiruko rw’u Rwanda gusura Intwaza aho zicumbitse hose, mu rwego rwo gukomeza kumenya amateka y’Igihugu n’ibyo bagomba kwirinda mu rwego rwo kubaka ahazaza hazira urwango n’amacakubiri.

Muri iyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Akarere ka Nyarungege kayikozemo ibikorwa binyuranye birimo ibiganiro byatanzwe mu midugudu yose uko ari 348, hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 180 yakuwe hirya no hino muri aka Karere, harangizwa imanza za Gacaca 146.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hashyizweho urubuga ruzahuza abafite ubumuga n’abatanga akazi 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:39
  2. Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:29
  3. APR FC yanyagiye Musanze FC ikomeza kuzamuka ku rutonde  25 Ugushyingo 2026 Saa 21:26
  4. Hagaragajwe icyagabanya igihombo giterwa n’umusaruro w’ibihingwa wangirika mu Rwanda 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:22
  5. RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda kubera ubutumwa bwa Gen Muhoozi 25 Ugushyingo 2026 Saa 20:57