10 August 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

IGP Munyuza n’uhagarariye RIB bitabiriye inama ya Interpol muri Benin

29 June 2022 - 06:50
IGP Munyuza n’uhagarariye RIB bitabiriye inama ya Interpol muri Benin
Share on FacebookShare on Twitter

Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Isabelle Kalihangabo, bari mu gihugu cya Benin mu Mujyi wa Cotonou, aho yitabiriye inama ya Interpol ibaye ku nshuro ya 25 ihuza ibihugu byo ku Mugabane w’Afurika, yatangiye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 28 Kamena 2022.

Iyi nama izamara iminsi itatu ni imwe mu nama zitegurwa na Polisi mpuzamahanga (Interpol) igahuza abahagarariye ibihugu by’ibinyamuryango byo ku mugabane w’Afurika, hagamijwe kungurana ibitekerezo, no gufata imyanzuro igamije kongerera imbaraga inzego nyubahirizategeko mu kurwanya ibyaha cyane cyane ibyambukiranya imipaka.

Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’umutekano wo mu gihugu cya Benin Bwana Alassane Seidou ari kumwe na Perezida wa Interpol Bwana Ahmed Naser Al Raisi, n’Umunyabanga mukuru wa Interpol Jurgen Stock.

Ku murongo w’ibyigwa hari ukurebera hamwe imbogamizi zigaragara mu guhashya ibyaha ku mugabane w’Afurika cyane cyane kurwanya ibyaha bigenda bivuka nk’ibyaha by’iterabwoba ndetse n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Muri iyi nama abayobozi ba Polisi n’abandi banyacyubahiro bakora mu nzego nyubahirizategeko ku mugabane w’Afurika bazanasuzumira hamwe uko hakongerwa imbaraga z’ubufatanye mu bihugu bigize uyu muryango wa Interpol ndetse n’abafatanyabikorwa bawo hagamijwe kongerera ubushobozi inzego zicunga umutekano; n’uruhare rwa Polisi mpuzamahanga hagamijwe gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu mwaka wa 2063 no gushyigikira ingamba z’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye bwa Polisi zo ku mugabane w’Afurika (AFRIPOL).

Uyu muryango wa Polisi Nyafurika washyizweho nk’Urwego rw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe hagamijwe ko Polisi zishyira hamwe mu bihugu biwugize hagamijwe kurwanya icyahungabanya umutekano ku mugabane.

Inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zizanarebera hamwe uburyo bwakoreshwa hagamijwe gushyiraho ingamba zo guhashya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije, uko hashyirwaho ingamba zo kurengera abimukira, no kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

August 10, 2022
APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

August 10, 2022
Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

August 10, 2022
Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

August 9, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.