Ikipe y’u Rwanda y’Abangavu U20 yerekeje muri Nigeria

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 24, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 20 (U20) yerekeje muri Nigeria gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri 2025, ni bwo abakinnyi, abatoza n’abandi baherekeje Ikipe y’u Rwanda y’Abangavu bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali berekeza mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu wa Lagos, bakaza kuhava berekeza mu Mujyi wa Ibadan.

Mbere yo guhaguruka i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kabiri Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’abagore, Nikita Gicanda, yasabye abakinnyi gushiruka ubwoba, kurangwa n ‘ishyaka n’umwete kuko bizabafasha tuzitwara neza imbere ya Nigeria.

Uyu mukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025.

Umukino ubanza wabereye i Kigali, u Rwanda rwatsinzwe igitego 1-0.

Imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Poland kuva 5 kugeza 27 Nzeri 2026.

Abakinnyi basabwe gushirika ubwoba bagakuramo Nigeria
Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20 yatsinzwe umukino ubanza na Nigeria
Urutonde rw’abakinnyi 20 berekeje muri Nigeria
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 24, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE