Rusizi: Umwana w’imyaka 2 n’amezi 7 yahiriye mu nzu akurwamo akiri muzima 

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 15, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Umwana  w’imyaka 2 n’amezi 7 yahiriye mu cyumba yari aryamyemo mu Mudugudu wa Ruzeneko, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi, ashya igice cy’umutwe, amaguru n’amaboko, akurwamo hasigaye gato ngo umuriro umukongore ariko akiri muzima. 

Uwo mwana w’umuhungu yahiriye mu nzu mu gihe se ukora akazi ko gucunga umutungo wa koperative yari amaze ibyimweru bibiri mu Mujyi wa Kigali mu gihe nyina wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gashonga yari yagiye ku kazi, mu rugo hasigaye umukozi. 

Nshimiyimana Alexandre ubyara uwo mwana yavuze ko umukozi yababwiye ko yamaze kugaburira uwo mwana ajya kumuryamisha mu cyumba agaruka mu gikoni, hashize akanya yumva umwana arira cyane agiye kumureba abona icyumba cyose kiragurumana gihereye ku gitanda na matora yari aryamyeho. 

Uwo mukozi yaketse ko umwanya yaba yakongotse kuko umuriro wamusangaga mu muryango yirukana ajya agutabaza abaturanyi. 

Nshimiyimana ati: “Baraje barebye babona umuriro wafashe ibyari mu cyumba byose birimo matora, ibiryamirwa na supaneti ugurumana, umwana baramubura, bagerageza kuzimya birananirana. 

Barasohotse ariko umubyeyi umwe bimwanga mu nda aragaruka, areba muri uwo muriro wari unafite umwotsi mwinshi, abona umwana hepfo mu nguni ari ho yikinze kuko bigaragara ko yagendaga ahungira aho umuriro utarasakara.”

Uwo mubyeyi yaritanze yinjira mu muriro ashikuza umwana wari wahiye isura, amaguru n’amabiko n’imyenda yambaye yatangiye gushya, aramusohokana. 

Avuga ko umwana yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka bahita bamwohereza ku Bitaro bya Mibilizi na byo bimwohereza igitaraganya mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) mu karere ka Huye.

Ati: “Umutwe warashiririye imbere mu gahanga ku buryo utamenya isura ye, kuko ashobora kuba yari asinziriye agashiduka umusaya wahiye, igice cy’umusaya w’Iburyo kugera ku gutwi cyahiye, akanashya mu bitugu, amaboko n’amaguru kugera ku birenge kubera n’iyo myenda yari yambaye yafashwe.”

Umukozi wari wasogaranye uwo mwana yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ricukumbuye ku cyaba cyateye iyo nkongi. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo Nzayishima Joas, avuga ko iyo nkongi ishobora kuba yatewe n’amashanyarazi, kuko aho bacomekera hari hegeranye cyane n’aho umwana yari aryamye, agakeka ko ari nk’icyuma baba bakojejemo kigateza inkongi. 

Ati: “Uwo mukobwa w’umukozi yitwa Chantal, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo mu rwego rw’iperereza kuko nk’uwasigaranye n’umwana agashya ari we uvuga ko yari yamuryamishije; agomba kugira ibyo abazwa byafasha mu iperereza.”

Yasabye ababyeyi kudasigira abana abakozi ngo bumve ko byakemutse, ko bagomba gukurikirana buri kanya bakumva amakuru y’abana babo. 

Yanashimiye abaturanyi bakuyemo uwo mwana akaba agihumeka, yizera ko azanakira kuko yageze kwa muganga agihumeka.

Iyo nkongi yafashe inzu y’umuturage nyuma y’uko muri uwo Murenge wa Rwimbogo hari hanahiye indi nzu y’ubucuruzi igakongokana n’ibyarimo byose. 

Mu Mujyi wa Rusizi na ho hamaze iminsi hashya izindi nzu mu buryo bukomeje gutera urujijo, abaturage bakaba basaba inzego bireba kujya zibamenyesha ibiva mu iperereza. 

Ibiro by’Umurenge wa Rwimbogo
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 15, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE