03 Nyakanga 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Perezida Museveni yinjiye mu Rwanda anyuze ku mupaka wa Gatuna

23 Kamena 2022 - 11:10
Perezida Museveni yinjiye mu Rwanda anyuze ku mupaka wa Gatuna
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM2022) iri kubera i Kigali, aho yinjiye ku butaka bw’u Rwanda anyuze ku mupaka wa Gatuna umaze atanu wongeye gufungurwa nyuma y’imyaka igera kuri itatu wari umaze ufunzwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ni bwo yafashe indege ya kajugujugu yamugejeje hafi y’umupaka wa Katuna ku rugande rwa Uganda, agafata imodoka yamuzanye ikambuka Umupaka wa Gatuna yerekeza i Kigali.

Perezida Museveni yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame. Ni na rwo ruzinduko rwa mbere Museveni agiriye mu Rwanda nyuma y’izahuka ry’umubano warwo na Uganda, bigizwemo uruhare n’umuhungu we akaba n’Umugaba w’Ingabo za UPDF zirwanira ku Butaka, Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Umubano wa Uganda n’u Rwanda wazahutse wari umaze imyaka itanu urimo agatotsi. Guhera muri Gashyantare 2022, ibimenyetso byo kuwubyutsa byaragaragaye ku ruhande rwa Uganda binyuze kuri Gen Muhoozi.

Taliki 22 Mutarama 2022, ni bwo Gen Muhoozi yasesekaye i Kigali agirana ibiganiro na Perezida Kagame, byatanze umusaruro ufatika kuko umupaka wa Gatuna wahise ufungurwa nyuma y’icyumweru kimwe gusa.

Ku ya 14 Werurwe 2022, ni bwo Gen Muhoozi yagarutse mu Rwanda yakirwa na Perezida Kagame, aho baganiriye ku gukemura ibibazo byari bikibogamiye umubano w’u Rwanda na Uganda.

Taliki ya 22 Mata, Perezida Kagame yitabiriye ubutumire bwa Gen Muhoozi wari wizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 48, unaba umwanya wo guhura kwe na Perezida Museveni.

Izahuka ry’umubano w’u Rwanda na Uganda ryaje rikenewe, nubwo hari bamwe babihombeyemo batifuzaga ko ibihugu byombi byasubira kongera kugenderana

Imwe mu mitwe y’iterabwoba yakunze kuvugwa cyane muri icyo Gihugu, ndetse mu myaka yashize byanagiye bitangazwa ko yagiye ibona ubufasha butandukanye bwanatumye bamwe mu Banyarwanda badafitanye ikibazo n’Igihugu cyabo bahohoterwa muri icyo Gihugu gifitanye n’u Rwanda amateka maremare.

Perezida Museveni yavuye i Gicumbi mu modoka yamwerekeje i Kigali
Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Comments 1

  1. NYIRISHEMA CHRISTOPHE says:
    1 week ago

    arakaza neza

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Nyakanga 3, 2022
Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Nyakanga 2, 2022
Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Nyakanga 1, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.