Miss Ingabire Diane yasezeranye mu mategeko

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 22, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Miss Ingabire Diane wahatanye mu irushanwa ry’u bwiza rya Miss Rwanda 2020, akanegukana ikamba ry’umukobwa wabaniye bagenzi be neza, rizwi cyane nka ‘Miss Congeniality’ yasezeranye mu mategeko n’umusore bitegura kurushinga.

Ni umuhango wabereye ku Biro by’Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo tariki 21 Kanama 2025, bakaba bakoze iryo sezerano nyuma y’uko muri Nyakanga 2025, Miss Ingabire Diane yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we.

Miss Ingabire agiye kubana n’umukunzi we usanzwe akora akazi ko gutoza imyitozo ngorora mubiri uzwi nka Coach Ian, bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Nyuma y’irushanwa, Miss Ingabire Diane ntiyakunze kugaragara no kuvugwa mu itangazamakauru, icyakora yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga yifashishwa n’ibigo bitandukanye bicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kwamamaza.

Biteganyijwe ko ubukwe bwa Miss Ingabire Diane na Coach Ian buzaba tariki 20 na 27 Nzeri 2025, nkuko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire ruri ku mbuga nkoranyambaga z’aba bombi.

Miss Ingabire Diane yari afite umushinga wo guhangana n’inda ziterwa abangavu
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 22, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE