Rugby:  Ikipe y’u Rwanda yatsinze ikipe yaturutse mu Bwongereza 

Rugby:  Ikipe y’u Rwanda yatsinze ikipe yaturutse mu Bwongereza 

Rwanda 21-20 FoRR

Ishyirahamwe  ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF” rifitanye imikoranire n’itsinda ry’abantu bo mu Bwongereza  “Friends of Rwandan Rugby (FoRR)” aho bafasha mu kuzamura umukino wa Rugby  binyuze mu mashuri  ndetse no gukangurira abaturage  muri rusange gukora siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Taliki 17 Kamena 2022, ikipe y’ iri tsinda, FoRR  nyuma y’iminsi  iri mu Rwanda yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu mu cyiciro cy’abakina ari 15.

Uyu mukino wabereye  ku kibuga cya Croix Rouge ku Kacyiru warangiye ikipe y’u Rwanda itsinze FoRR ibitego 21 kuri 20.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’ikipe y’igihugu,  Kamali Vincent yatangaje ko wari umukino utoroshye  ndetse ko wabagoye cyane kuko abakinnyi bahuye na bo bakomeye.

Yakomeje avuga ko ibanga yakoresheje ari ukubwira abakinnyi be ngo bakine umukino wo guhanahana bakihutisha umupira kuko  abakinnyi ba FoRR  kubinjiramo byari bigoye kuko  bafite imbaraga.

Perezida wa RRF, Kamanda Tharcisse yatangaje ko uyu mukino wabafashije gusuzuma uko ikipe y’igihugu ihagaze. Yakomeje avuga ko yari umwanya mwiza wo kureba ibibura kugira ngo bagire abakinnyi bakomeye.

Ikipe ya  FoRR  mbere yo gukina n’ikipe y’igihugu yitabiriye irushanwa mpuzamahanga  mu cyiciro cy’abakina ari 7 “Big Ant Studios Rugby 7s Tournament 2022” ryabaye taliki 11 na 12 Kamena 2022.

Nyuma y’uyu mukino abagize iri tsinda  uko ari 20 bahise basubira iwabo mu Bwongereza.

Amafoto

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42