APR BBC yasubiriye REG, UGB yegukana umwanya wa gatatu (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

APR BBC yasubiriye REG BBC iyitsinda amanota 96-59 mu mukino wa gatatu w’iya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball, mu gihe UGB yatsinze Patriots BBC amanota 95-79 mu mukino wa kabiri yegukana umwanya wa gatatu.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025, muri BK Arena.

Umukino watangiye utuje cyane Axel Mpoyo na Cleveland Thomas Junior batsinda ku mpande zombi. Aka gace karangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 18 kuri 13 ya REG BBC.

Ikipe y’ingabo yongereye imbaraga mu gice cya kabiri abarimo Adonis Filer, Youssoupha Ndoye, Axel Mpoyo na Jean Victor Mukama batsinda amanota menshi ndetse ikinyuranyo kiba amanota (41-19).

Ku rundi ruhande REG yagorwaga cyane no gutakaza imipira myinshi yanyuzagamo igatsinda amanota binyuze muri Cleveland Thomas Junior.

Aka gace APR BBC yagatsinzemo amanota 28 Kuri 11 ya REG BBC.

Igice cya mbere cyarangiye APR BBC yatsinze REG BBC amanota 46-24.

APR BBC yakomeje gukina neza mu gace ka gatatu abarimo Adonis Filer, Ntore Habimana na Axel Mpoyo bongera ikinyuranyo cy’amanota.

Mu minota itanu ya nyuma, REG BBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo binyuze muri Benjamin Mukengerwa, Garmine Kande Kieli na Muhizi Prince ariko biranga.

Ako gace karangiye APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 78-42.

Mu gace ka nyuma, Ikipe y’Ingabo yakomeje kongera amanota binyuze muri Israel Otobbo na Robbeyns Williams watsindaga amanota atatu yikurikiranya.

Umukino warangiye APR BBC yatsinze REG BBC amanota 96-59, yuzuza intsinzi ya kabiri mu mukino wa gatatu mu ya nyuma ya Kamarampaka mu guhatanira igikombe cya Shampiyona.

Umukino wa kane, uteganyijwe ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, saa moya muri BK Arena.

Uyu mukino wabanjirijwe n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu wegukanywe na UGB BBC itsinze Patriots BBC amanota 95-79 mu mukino wa kabiri, yuzuza intsinzi ya kabiri yikurikiranya.

Youssoupfa Ndoye atera Dunk
Axel Mpoyo atera Dunk
Ntore Habimana agerageza gutsinda ‘lancer franc’
UGB yatsinze Patriots mu mukino wa Kabiri yegukana umwanya wa gatatu muri Shampiyona ya Basketball 2024/25
Jean Victor Mukama agerageza gutsinda amanota abiri
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE