Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na Mozambique kwizihiza umunsi w’Ubwigenge

Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na Mozambique kwizihiza umunsi w’Ubwigenge

Kuri uyu wa 25 Kamena 2025, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, (Rwanda Security Force, RSF) zifatatanyije n’icyo gihugu mu birori byo kwizihiza imyaka 50 bamaze babonye ubwigenge.

Ni ibirori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubwo butumwa Maj Gen Emmy K. Ruvusha n’abandi bayobozi b’icyo gihugu mu birori byabereye muri Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Maj. Gen. Emmy K. Ruvusha yagaragaje ubushake bw’u Rwanda mu gukomeza gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro mu karere, ubufatanye n’umurage usangiwe ushingiye ku bwigenge bw’ibihugu bya Afurika.

Ku ruhande rwa Mozambique yashimiye u Rwanda rwababaye hafi mu bikorwa bigamije kugarura ituze no guhashya imitwe y’iterabwoba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Mocímboa da Praia, Sérgio yagize ati: ”Ingabo z’u Rwanda zabanye natwe  igihe ubumwe n’amahoro byacu byari mu kaga. Uyu munsi turizihiza imyaka 50 y’Ubwigenge, twibuka ko ubufatanye nyakuri butagaragarira mu bihe by’intsinzi gusa, ahubwo no mu rugamba ruyibanziriza.”

Guhera mu 2021, Ingabo z’u Rwanda zatangiye ibikorwa byo kugarura amahoro muri Mozambique, zifatanyije n’ingabo z’icyo gihugu.

Ubwo bufatanye bwagize uruhare rugaragara mu kugarura amahoro, gusubiza  mu buzima busanzwe uduce twinshi, gusubizaho ubuyobozi bwa gisivile, no gufasha abari barahunze gutahuka  mu ngo zabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17