APR FC yasinyishije umukinnyi mwiza w’umwaka muri Shampiyona ya Burkina Faso

APR FC yasinyishije umukinnyi mwiza w’umwaka muri Shampiyona ya Burkina Faso

APR FC yatangaje ko yasinyishije Umunyaburukina Faso, Memel Raouf Dao ukina inyuma ya ba rutahizamu amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe yabitangaje kuri iki Cyumweru Tariki ya 22 Kamena 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Yagize iti: “Tunejejwe no kwakira DAO. R MEMEL mu muryango mugari wa APR FC”

Uwo mukinnyi w’imyaka 21 yari asazwe akinira AS Sonabel Ouagadougou y’iwabo muri Burkina Faso aho umwaka ushize w’imikino yatsinze ibitego bitanu.

Memel Dao yaherukaga kandi kubanza mu kibuga ubwo Burkina Faso yatsindwaga na Tunisia ibitego 2-0 mu mukino wa gishuti wabaye tariki ya 2 Kamena 2025.

Uyu mukinnyi abaye uwa mbere iyi kipe y’ingabo itangaje muri iyi mpeshyi.

Nkuko byatangajwe na Chairaman wa APR Brig Gen Deo Rusangwa mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu isigaje kugura umukinnyi umwe w’umunyamahanga uzaba ari rutahizamu ushaka ibitego.

APR FC ni yo izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2025/26, aho ijonjora rya mbere rizakinwa tariki ya 19-21 na 26-28 Nzeri 2025.

Memel Raouf Dao yabaye umukinnyi wa mbere APR FC itangaje muri iyi mpeshyi
Memel Raouf Dao yahawe nimero umunani muri APR FC
Memel Raouf Dao yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17