Willy Paul yateguje kuzitabira irushanwa rya Grammy awards

Willy Paul yateguje kuzitabira irushanwa rya Grammy awards

Umuhannzi wo muri Kenya Willy Paul yagararaje ibyishimo yatewe no guhura akanaganira n’umuyobozi wa Recording academy, itegura irushanwa rya Grammy awards, ateguza kuzayitabira akanegukana bimwe mu bihembo bihatanirwamo.

Uyu muhanzi yabitangarije abamukurukira ku mbuga nkoranyambaga, asezeranya abamufashe akaboko mu rugendo rw’umuziki intambwe iruseho.

Yanditse ati: “Muzi n’ibindi!!! Nahuye na Perezida wa Recording academy, Panos A.Panay, yumvise indirimbo nshya nakoranye na Guchi wo muri Nigeria, avuga ko yayikunze. Ejo hazaza ni heza cyane, kuri mwese mwanshyigikiye muri uyu muziki ndabashimiye.

Nkomeje kuzamuka mu bushorishori! Grammy irimo iransatira.”

Aba bombi bahuriye mu nyubako ya Safari Business Arcade, iherereye mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya tariki 06 Kamena 2025, ubwo uwo muyobozi yari yasuye icyo gihugu.

Indirimbo Willy Paul yafatanyije n’umuhanzikazi Guchi yakunzwe na Perezida wa Recording academy, Panos A.Panay, yitwa ‘You’ ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni zirindwi mu myaka ibiri gusa.

Willy Paul azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Your Body, Sure Bet, Lulu Lala, My Love My child n’izindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda kubera ubutumwa bwa Gen Muhoozi 25 Ugushyingo 2026 Saa 20:57
  2. USA: Rurageretse hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Huawei y’u Bushinwa 25 Ugushyingo 2026 Saa 19:11
  3. Raheem Sterling yakatiwe igifungo cy’umwaka gisubitswe amezi 18 25 Ugushyingo 2026 Saa 18:47
  4. Inganda 3 z’icyayi cy’u Rwanda zahawe ibyangombwa byo kutangiza ikirere 25 Ugushyingo 2026 Saa 17:23
  5. Miss Mwiseneza Josiane yabonye A0 muri Marketing 25 Ugushyingo 2026 Saa 16:02