Pakistan: Abagororwa bambuye  abacungagereza imbunda baratoroka 

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Abagororwa barenga 200 baratorotse gereza iri mu Mujyi wa  Karachi, mu majyepfo ya Pakisitan, nyuma y’umutingito watumye basohoka mu byumba byabo mu ijoro ryo ku wa 2 Kamena nkuko byatangajwe na Polisi.

Polisi yatangaje ko abagororwa bateje akavuyo, bambura imbunda abacunga gerereza bitumahabaho kurasana ubundi bahita batoroka.

Izo mvururu zatumye mugororwa umwe apfa ubwo barasanaga abandi batatu  mu bacungagereza  barakomereka. 

Minisitiri w’Ubutabera w’iyo Ntara, Zia-ul-Hasan Lanjar yabwiye itangazamakuru ko gereza yatanze itangazo ryemerera abagororwa kuva mu byumba bakajya mu mbuga kubera umutingito bituma bamwe bahita batoroka.

Yagize ati: “Umutingito wateje umutekano muke kuburyo byari bigoye kugenzura abantu barenga 1,000.”

Yongeyeho ko gutoroka byatangiye mu ijoro ryo ku wa 02 ndetse bigeza mu gitondo cyo ku wa 03 Kamena.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko amashusho yakwirakwiriye yagaragaje abagororwa birukankana n’inzego z’umutekano ariko bamwe barafatwa basubizwa muri gereza.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’iyo Ntara, Ghulam Nabi Memon, yavuze ko benshi muri abo bagororwa bari barafunzwe bazira ibyaha byiganjemo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Gusa ntibyatangajwe niba hari uwahitanywe n’uwo mutingito cyangwa ngo akomereke.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE