Volleyball: Irushanwa ryo Kwibuka 31 ryigijwe inyuma 

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryatangaje ko Irushanwa ryo Kwibuka ryari riteganyijwe mu ntangiriro za Kamena 2025, ryimuriwe hagati ya tariki ya 20 na 22 Kamena 2025.

Ku wa Mbere, tariki ya 2 Kamena 2025, ni bwo FRVB yashyize itangazo hanze rivuga ko irushanwa ryo kwibuka ryagombaga kuzabera kuri Petit Stade ryimuwe.

Rigira riti: “Kubera impamvu zirenze ubushobozi bwacu, Irushanwa ryo Kwibuka (GMT 2025), ryagombaga kubera i Kigali ku itariki ya 6,7 ndetse na 8 Kamena ryasubitswe rishyirwa tariki ya 20,21 na 22 Kamena 2025. Twihanganishije abo izi mpinduka zagizeho ingaruka.”

Amakipe yo mu gihugu cya Uganda ndetse na Kenya ni yo yari yaramaze kwemeza kuzitabira iri rushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi ba volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu  Mata 1994.

Mu mwaka ushize wa 2024, mu bagabo Police VC ni yo yegukanye irushanwa nyuma yo gutsinda Gisagara VC amaseti 3-0, mu gihe mu bagore APR WVC itsinda RRA amaseti 3-0.

Police VC yegukanye irushanwa kwibuka mu 2024
APR WVC yegukanye irushanwa ryo kwibuka mu bagore
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE