Colorado: Ushyigikiye Palestine yakomerekeje abashyigikiye Isiraheli

Colorado: Ushyigikiye Palestine yakomerekeje abashyigikiye Isiraheli

Abantu umunani bakomerekeye  mu gitero bagabweho n’uwari ushyigikiye Palestine, aho bari bateraniye mu myigaragambyo muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basaba ko Abanyayisiraheli bafashwe bugwate na Palestine barekurwa.

Ku Cyumweru tariki ya 01 Kamena 2025, ni bwo ukekwaho icyo gitero yaje  abasanga aho bari bateraniye afite ibiturika avuga amagambo agira ati: ”Mureke Palestine”, ahita akomeretsa  umunani barimo n’abakomeretse bikabije.

Polisi yatangaje  ko abakomeretse bafite  imyaka iri hagati ya 52 na 88 mu gihe ukekwaho icyo gitero uzwi nka  Mohamed Sabry Soliman, afite imyaka 45.

Inzego z’iperereza  zatangarije ikinyamakuru BBC ko icyo gitero ari icy’iterabwoba kandi ubuyobozi buri gukora  iperereza kugira ngo hamenyekane icyari kigamijwe n’uko yageze aho hantu.

Amashusho y’icyo gitero yafashwe yagaragaje ukekwa ari gutukana no gutera ubwoba abo bantu, afite za ibisa nk’ibyuma mu ntoki zombi ubwo yatabwaga muri yombi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17