Rutsiro: Abarobyi 2 barohamye mu Kivu umwe avamo undi arabura

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 27, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ndagijimana Faustin w’imyaka 37 na Hafashimana Fabien w’imyaka 32 ubwo barimo baroba mu Kivu umuyaga wabaye mwinshi  uzamo bararohama, Hafashimana aroga avamo, Ndagijimana  aheramo n’ubu umurambo we nturaboneka.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu Karere ka Rutsiro, Nkundumukiza Joseph yabwiye Imvaho Nshya ko byabereye mu gice cy’Umudugudu wa Bukiro, Akagari ka Karambi mu Murenge wa Kivumu, mu gicuku gishyira ku wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2025.

Ati: “Barimo baroba nijoro, ikiyaga cya Kivu kizamo umuyaga mwinshi, bombi bari kumwe, mu bwato bumwe bararohama. Bogera ku bwato babufashe ngo barebe ko bavamo kuko amato dusigaye dukoresha y’imbaho atamanuka ngo ajyemo hasi, bigeze aho, Ndagijimana Faustin kubera ubwoba no kunanirwa arekura ubwato agwamo.”

Yongeyeho ati: “Turacyategereje ko umurambo we wuburuka kuko kuvuga ko yaboneka ari muzima byo icyizere cyamaze kuyoyoka. N’ubu ntiturawubona.”

Yakomeje asobanura ko kubera ko abarobyi bose baba bari mu bwishingizi, umurambo numara kuboneka, hazakurikiraho gukurikirana iby’ubwishingizi ngo bugoboke abasigaye, cyane cyane ko hari n’abandi bagirira impanuka nk’izo mu Kivu, baroba  bukabagoboka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko amakuru bayamenye mugitondo cyo ku wa 26 Gicurasi 2025 atanzwe na Hafashimana Fabien bakoranaga ako kazi k’uburobyi, we akabasha koga akarokoka.

Ati: “Tukibimenya, nk’ubuyobozi bw’Akarere, cyane ko tugira polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi iba hafi hariya, twatangiye gushyiramo imbaraga ngo turebe ko umurambo we waboneka. Dutegereje ko wuburuka, nturaboneka.’’

Yavuze ko ari impanuka isanzwe y’akazi, icyizere cyo kumubona ari muzima cyo kikaba ntacyo, ko umurambo nuboneka, baza gufatanya n’umuryango we kuwushyingura no gusura abasigaye.

Abo barobyi bombi, nyakwigendera Ndagijimana Faustin na Hafashimana Fabien ni abo muri koperative ya KOAMUKA.

nyakwigendera Ndagijimana yari afite umugore n’abana 6.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Gicurasi 27, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE