Musanze: Imvura idasanzwe yasenye inzu ihitana umwana w’imyaka 4

Musanze: Imvura idasanzwe yasenye inzu ihitana umwana w’imyaka 4

Imvura idasanzwe yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu mu Karere ka Musanze, yasenye inzu yabagamo umuryango w’abantu bane mu Mudugudu wa Ganga, Akagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo, igisenge kigwira umwana w’imyaka ine ahita ashiramo umwuka.

Bivugwa ko icyo gisenge cyaguye cyari gishaje cyane, imvura yagwa ku nkuta na zo zikariduka kubera ko imvura yazishokeyeho.

Igice xyaguye ni cyo cyarimo uwo mwana, umubyeyi we Muhawenimana Gisele akavuga ko byabaye bayirimo ariko bakaba batari biteze ko yari kugwa.

Yagize ati: “Imvura ino  yiriwe igwa kubera rero n’igisene cyacu gishaje twagiye kumva twumva inzu irimo kugenda ikaka turebye dusanga ni igisenge kirimo kugwa ngiye gutabara uwo mwana we nsanga inzu yamutuyeho urukuta yapfuye abaturage baradutabara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w Busogo Manzi Jean Pierre, avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gufasha uriya muryango gushyingura uwo mwana.

Yagize ati: “Ni byo koko mu gihe cya sa yine z’ijoro ku wa 10 Mata 2025 ni bwo twamenye inkuru ko igisenge n’ibikuta by’inzu y’umuryango wa wa Muhawenimana Gisele, biguye kubera imvura idasanzwe bikaviramo urupfu rw’umwana we w’imyaka 4. Icyakozwe ni ugutabara abagwiriwe n’inzu, abandi tubajyana ku Kigo Nderabuzima cya Busogo.”

Gitifu Manzi ahamya ko bagiye gufasha uwagize ibyago gushyingura, agasaba buri wese kujya agenzura igisenge cy’inzu ye ndetse n’aho aba atuye kuko mu bihe by’imvura abatuye mu manegeka bakunze guhura n’ibibazo bikomeye birimo ko inzu zabo zishobora kugenda ndetse bakahatakaria ubuzima.

Igikuta cyagwiriye umwana w’imyak ine titaba Imana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17