Abakinnyi 23 bahamagawe mu Amavubi y’Abagore U20 yitegura Zimbabwe

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 6, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore y’abatarengeje imyaka 20 Andre Casa Mbungo yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 23 bazakina imikino ibiri na Zimbabwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bazakina iyi mikino iteganyijwe muri uku kwezi kwa Gicurasi.

Biteganyijwe ko umwiherero utegura iyi mikino uzatangira ku wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi 2025.

Umukino ubanza uzakinwa ku wa 11 Gicurasi mu gihe uwo kwishyura ari ku wa 14 Gicurasi 2025, yombi izabera kuri Kigali Pele Stadium.

Imikino y’igikombe cy’isi cy’Abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Poland kuva 5 kugeza 27 Nzeri 2026.

Urutonde rw’abakinnyi 23 bahamagawe mu Amavubi y’Abagore U20 yitegura Zimbabwe
  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 6, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE