Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka itatu

Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka itatu

Gicumbi FC yatsinze La Jeunesse FC ibitego 2-0, ibona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, nyuma y’imyaka itatu isubiye mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mukino w’indyankurye wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025 kuri Stade Mumena.

Amakipe yombi yawugiyemo asabwa gutsinda kugira ngo yiyongerere amahirwe yo gusubira mu cyiciro cya mbere.

Ikipe yo mu majyaruguru yabyitwayemo neza iyitsinda ibitego 2-0 bityo itsindira itike yo gusubira mu cyiciro cya mbere yaherukagamo mu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Undi mukino wabaye uyu munsi, AS Muhanga yatsinze Etoile de l’Est igitego 1-0 bityo isigara isabwa inota rimwe ngo ibone itike yo kuzamuka.

Mu mukino wa nyuma, iyi kipe yo mu majyepfo, izakira La Jeunesse FC kuri Sitade ya Muhanga ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, isabwa inota rimwe ngo ibone itike yo kuzamuka. 

Kugeza ku munsi wa gatanu w’Imikino ya Kamarampaka, Gicumbi FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota icyenda, ikurikiwe na AS Muhanga ifite arindwi, Etoile de l’Est inganya na La Jeunesse FC amanota atanu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44